Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Paul Pogba wari umaze umwaka atabanza mu kibuga mu ikipe ye ya Juventus, bwa mbere ubwo yari yabanjemo, yongeye kuvunika, asohoka mu kibuga acumbagira mu marira menshi.

Umukinnyi w’ikipe ya Juventus, Paul Labile Pogba, cyera kabaye yabanje mu kibuga bwa mbere mu minsi 390, gusa yamazemo iminota hafi 24 dore ko yavuye mu kibuga, acumbagira n’amarira menshi nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’imitsi.

Izindi Nkuru

Paul Pogba, ukina hagati mu kibuga, yari yatangiye neza ubwo ikipe ye ya Juventus yakiriraga Cremonese kuri Stade yitwa Allianz Stadium, iherereye i Turin, aho yagiye agerageza amashoti menshi. Gusa nyuma y’umupira wari uvuye muri corner, bakawukuramo, Pogba agashaka kuwusongamo, yahise ahagarara kubera ikibazo cy’imvune.

Paul Labile Pogba yagaragaraga nk’uri kubabara ubwo abaganga barebaga ikibazo agize mu ivi rye ry’ibumoso no mu itako, gusa yabashije kwivana mu kibuga, aho yasimbuwe na Arkadiusz Milik.

Abaganga b’ikipe ya Juventus babwiye ikinyamakuru cyitwa Football Italia ko Pogba atagize ikibazo mu ivi, ahubwo ko ari mu itako ry’ibumoso, akaba ari ikibazo kijyanye n’imitsi, aho banongeyeho ko ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaruka mu kibuga.

Paul Pogba, w’imyaka 28, yazamuye umupira yari yambaye, awupfuka mu maso ngo ahishe amarira, gusa n’ubundi amarira ye yaje kugaragara ubwo umutoza Max Allegri yamukubitaga mu mugongo, asa n’umuhumuriza.

Uyu Paul Pogba byamubabaje kimwe nk’uko byamugendekeye mu mukino yaherukaga kubanzamo, aho yari akiri mu ikipe ya Manchester United ubwo bahuraga na Liverpool, akava mu kibuga ku munota wa 10.

Tubariyemo n’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Paul Pogba yabashije gukina iminota 159 gusa mu mwambaro wa Juventus muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi kandi binasobanuye ko Paul Pogba agomba gusiba umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza muri UEFA Europa League bazasuramo FC Seville kuri uyu wa 4.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru