Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, n’abandi bakozi b’aka Karere barimo Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza, n’ushinzwe inyubako, ndetse na Perezida wa Ibuka, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba batawe muri yombi, uretse Mugiraneza David usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, ndetse na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, Ishimwe Samuel, hari n’abandi bafunzwe.
Mu bandi bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, barimo Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Karere, ushinzwe Inyubako mu ishami rishinzwe iby’ubutaka, ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’amasoko.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko aba bantu batawe muri yombi, nyuma yuko hakozwe igenzura rikagaragaza ko habayeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igenzura ryagaragaje ibi byaha, ryerekana ko habayeho uburiganya mu gutanga amasoko mu kubakira bariya bantu, ndetse n’andi makosa yakozwe arimo kuba hataratanzwe ibikoresho byose byari byemejwe.
Nanone kandi iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko inyubako zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, zatanzwe hatabanje gukorwa igenzura, kuko mu nzu 17 zagombaga kubakwa, byagaragaye ko hubatswe 15.
Ni mu gihe Komite ya Ibuka ku rwego rw’Akarere ari yo yari ishinzwe gukurikirana iyubakwa ry’izi nzu, ari na yo mpamvu Perezida wa Ibuka ari mu batawe muri yombi.
RADIOTV10