Icyakundaga kuvugwa n’umugore ukekwaho kwica umugabo we cyumvikanamo umugambi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore ukekwaho kwica umugabo we amukubise igiti muri nyiramivumbi, bivugwa ko yakundaga kuvuga ko azamwivugana.

Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 69 y’amavuko babanaga batarasezeranye mu buryo butemewe n’amategeko.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye uyu mugore, buvuga ko iki cyaha akekwaho cyabaye tariki 02 Gashyantare 2023.

Buvuga ko uyu mugore na nyakwigendera bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi ndetse ko uyu mugore yajyaga yigamba ko azivugana uyu mugabo we.

Ku itariki ya 02 Gashyantare 2023, uyu mugore yakubise igiti muri nyiramivumbi umugabo we ava amaraso mu mazuru ahita apfa.

Ubwo ibi byabaga, umwana w’uyu mugore yarabibonye aza no gutanga amakuru ko nyina yakubise uwo musaza wari umugabo we amuhoye agatabo ka Banki.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu ibazwa ry’uyu mugore, yemeye icyaha cyo kwica uwari umugabo we babanaga batasezeranye.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru