Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bane b’Abaparakomando bo mu Gihugu cy’u Bubiligi bari batawe muri yombi na Polisi yo muri Norvège, nyuma yo kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku muhanda, byamenyekanye ko barekuwe.

Ikinyamakuru Le Soir dukesha aya makuru, kivuga ko abo basirikare bane b’Ababiligi basanzwe ari abo mu mutwe umanukira mu mitaka mu kirere bazwi nka ‘Parachutiste’, bari bafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bari bafaswe na Polisi ya Norvège nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho yafashwe na Camera z’umutekano, baryamishije hasi umusore bari no kumukubita mu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yamenyekanye, avuga ko aba basirikare barekuwe nyuma y’iminsi ibiri bari mu maboko ya Polisi ya Norvège.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye abo basirikare bakubita uwo muturage, mu gihe uwo mugabo wo mu mujyi wa Åndalsnes yajyanywe mu Bitaro bya Molde.

Polisi ya Norvège itangaza ko hakurikijwe ibazwa ryakorewe uyu mugabo wakubiswe n’aba basirikare b’Ababiligi, bigaragara ko hashobora kuba hari abaturage benshi bahohoterwa na bo.

Igisirikare cy’u Bubiligi, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, cyari cyemeje amakuru y’abo basirikare bacyo baterewe muri yombi muri Norvège ariko kirinda kubitangaho amakuru arambuye.

Aba basirikare bane b’Ababiligi, bari mu bagera ku 180 bari mu myitozo y’ibyumweru bitanu iri kubera mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Norvège.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

Next Post

M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.