Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri interineti, ni iyifashishijwe, ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi batatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe ugamije guhungabanya u Rwanda, bishyikiriza iki Gihugu bavukamo, ubu bakaba bari kuganirizwa.

Aba barwanyi batatu ba FDLR bishyikirije u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, aho baje baturutse mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo, ahasanzwe hari ibirindiro by’uyu mutwe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo.

Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi mu Mudugudu wa Kigezi.

Aba bantu basanzwe bavuka muri uyu Murenge wa Busasamana, baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n’uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.

Bakigera mu rugo rw’umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z’umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk’uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu “kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y’Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.”

Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w’iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa.

Aba barwanyi baje mu gihe urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’abarimo uyu mutwe wa FDLR bitandukanyije na wo, rugeze ahakomeye, ndetse na nyuma yuko hafashwe icyemezo mu biganiro by’i Luanda cyo kuzasenya uyu mutwe, nubwo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuwukomeraho no gukorana na wo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 17 =

Previous Post

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Related Posts

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

by radiotv10
26/11/2025
0

MoMo Rwanda Ltd, in partnership with the Rwanda Social Security Board (RSSB), has officially launched ‘Iremere EjoHeza’, a digital solution...

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

by radiotv10
26/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko isinywa ry’amasezerano ya burundu hagati y’u Rwanda na DRC agomba kuzashyirwaho...

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

by radiotv10
26/11/2025
0

Ku gasozi kitwa Burito ko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa urugomo rukomeje kwiyongera, ku buryo nta...

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
26/11/2025
0

Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

by radiotv10
26/11/2025
0

Abantu 22 bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biganjemo abari abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, batahutse mu...

IZIHERUKA

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future
MU RWANDA

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

by radiotv10
26/11/2025
0

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

26/11/2025
Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

26/11/2025
Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

26/11/2025
AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

26/11/2025
Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali, Rwanda, MoMo Rwanda and RSSB Launch “Iremere EjoHeza” to Help Rwandans Save for a Secure Future

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.