Bugingo Boni uzwi mu gusobanura filimi nka Junior Giti no mu gufasha abahanzi, yiyambaje Polisi ayimenyesha ikibazo cy’uwo avuga ko ari Komanda wa Polisi i Ntarama umubangamira, nyuma yo kukimenyesha inzego, avuga ko ikibazo cyatangiye gushakirwa umuti kandi mu mucyo.
Ni nyuma yuko uyu mugabo usanzwe atuye mu Karere ka Bugesera anyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ikibazo afite.
Mu gusubiza ubutumwa bwabanje gutangazwa na Junior Giti akaza kubusiba, Polisi y’u Rwanda, yari yagize iti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo tugikurikirane.”
Junior Giti mu gusubiza ubu butumwa, yagize ati “Ni Commanda wa Ntarama uhora iwanjye, akampagarikira ibikorwa by’ubuhinzi kandi mfite icyangombwa cy’ubutaka. Buri uko aje aba afite undi muntu umuha itegeko kuri terefoni, ntaramenya uwo ari we yita afande.”
Nyuma yuko ibi bitangajwe ndetse na Polisi ikamusaba gutanga amakuru arambuye, Junior Giti yatangaje ko ikibazo cye kiri gushakirwa umuti.
Mu butumwa yongeye gutanga, Junio Giti yagize ati “Ndashimira inzego z’umutekano, ikibazo cyanjye kirimo gukurikiranwa kandi mu mucyo. Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda. Umuturage ku isonga.”
Junior Giti wamamaye mu gusobanura filimi, asanzwe anafite kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi, aho afasha byumwihariko umuhanzi Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi.
RADIOTV10
Harakabaho urwanda nabanyarwanda