Nyuma y’uko umusizi Junior Rumaga agaragaye mu mafoto ari kumwe n’umukobwa utwite, akavugisha benshi, bamwe bavuga ko ari uwo bagiye kubyarana, ubu hagiye hanze igisigo kigaragaramo aya mashusho, cyuzuye amagambo aryohereye y’urukundo ruzira uburyarya n’icyasha.
Aya mafoto yagiye hanze mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo twaraye dusoje, yagaragazaga Junior Rumaga ari kumwe na Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, aho bamwe bavugaga ko basanzwe banakundana.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bifurizaga ibyiza uyu musizi, bakeka ko agiye kwibaruka we n’uyu mukobwa, dore ko bombi banyuraga ku mbuga nkoranyambaga, bagaterana imitoma, aho uyu mukobwa yari yanabwiye Rumaga ko ubu bagiye kuba batatu.
Umusizi Junior Rumaga na we wari washyize hanze amafoto y’uyu mukobwa, yari yagize ati ““Iyo Amahitamo ari amwe, Burya umwanzuro ntuba ukikugoye. Warakoze Bahari Ruth.”
Junior Rumaga wanabajijwe kugira icyo avuga kuri aya mafoto, yari yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuruca akarumira, ariko ko azagira icyo ayavugaho mu minsi iri imbere.
Uyu musizi Junior Rumaga yamaze gushyira hanze igisigo yise Rudahinyuka, yakoranye n’uyu mukobwa Bahali Ruth.
Muri iki gisigo cyasohokanye n’amashusho yacyo atangirana aba bombi bicaye mu cyumba kigari giteraniyemo abaturage, uyoboye ibiganiro, akabanza guha ikaze Junior na Bahali bigaragara ko atwite.
Uyu uba ayoboye ibiganiro, aha umwanya Junior na Bahali ngo bavuge uko urukundo rwabo rwatangiye rukagera aho bagiye kwibaruka.
Umukobwa atangira avuga ko intagiriro y’urukundo rwabo itangaje, akunganirwa na Junior Rumaga, ko bakundaga guhurira ku mucanga mu gihe babaga bakikutse imirimo.
Aba bombi bakomeza bavuga ko urukundo rwabo rwari urw’ukuri, rudafite icyo rushingiyeho kuko bari bakiri abana, batazi ibyo barimo.
Bakomeza bungikanya mu magambo aryohereye, aho umwe anyuzamo agaca undi mu ijambo agamije kumwunganira, binogeye amatwi, nk’aho Rumaga agira ati “Rukundo nganira Isi yose igatuza ikantega amatwi, nubwo hari ubwo nirora mu kirori nkibona nk’ukuze ubuzima bukanyereka ko igihe cyanjye gicyuye nk’aho ntacyo ngifite cyo kwishimira, urukundo rwawe runsubizamo akanyabugabo […] Rukundo nudahinyuka uri uwanjye kandi nudahinyuka ndi uwawe.”
Muri iki gisigo, bagera aho bagaragaza imbuto y’urukundo rwabo, bagasezerana kubana nk’umugore n’umugabo, basezeranya kuzabana mu byishimo, ndetse bakagera n’aho kwibaruka.
RADIOTV10