Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyari kihishe inyuma y’amafoto y’umusizi Rumaga yavugishije benshi cyagiye hanze

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyari kihishe inyuma y’amafoto y’umusizi Rumaga yavugishije benshi cyagiye hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umusizi Junior Rumaga agaragaye mu mafoto ari kumwe n’umukobwa utwite, akavugisha benshi, bamwe bavuga ko ari uwo bagiye kubyarana, ubu hagiye hanze igisigo kigaragaramo aya mashusho, cyuzuye amagambo aryohereye y’urukundo ruzira uburyarya n’icyasha.

Aya mafoto yagiye hanze mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo twaraye dusoje, yagaragazaga Junior Rumaga ari kumwe na Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, aho bamwe bavugaga ko basanzwe banakundana.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bifurizaga ibyiza uyu musizi, bakeka ko agiye kwibaruka we n’uyu mukobwa, dore ko bombi banyuraga ku mbuga nkoranyambaga, bagaterana imitoma, aho uyu mukobwa yari yanabwiye Rumaga ko ubu bagiye kuba batatu.

Umusizi Junior Rumaga na we wari washyize hanze amafoto y’uyu mukobwa, yari yagize ati ““Iyo Amahitamo ari amwe, Burya umwanzuro ntuba ukikugoye. Warakoze Bahari Ruth.”

Junior Rumaga wanabajijwe kugira icyo avuga kuri aya mafoto, yari yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuruca akarumira, ariko ko azagira icyo ayavugaho mu minsi iri imbere.

Uyu musizi Junior Rumaga yamaze gushyira hanze igisigo yise Rudahinyuka, yakoranye n’uyu mukobwa Bahali Ruth.

Muri iki gisigo cyasohokanye n’amashusho yacyo atangirana aba bombi bicaye mu cyumba kigari giteraniyemo abaturage, uyoboye ibiganiro, akabanza guha ikaze Junior na Bahali bigaragara ko atwite.

Uyu uba ayoboye ibiganiro, aha umwanya Junior na Bahali ngo bavuge uko urukundo rwabo rwatangiye rukagera aho bagiye kwibaruka.

Umukobwa atangira avuga ko intagiriro y’urukundo rwabo itangaje, akunganirwa na Junior Rumaga, ko bakundaga guhurira ku mucanga mu gihe babaga bakikutse imirimo.

Aba bombi bakomeza bavuga ko urukundo rwabo rwari urw’ukuri, rudafite icyo rushingiyeho kuko bari bakiri abana, batazi ibyo barimo.

Bakomeza bungikanya mu magambo aryohereye, aho umwe anyuzamo agaca undi mu ijambo agamije kumwunganira, binogeye amatwi, nk’aho Rumaga agira ati “Rukundo nganira Isi yose igatuza ikantega amatwi, nubwo hari ubwo nirora mu kirori nkibona nk’ukuze ubuzima bukanyereka ko igihe cyanjye gicyuye nk’aho ntacyo ngifite cyo kwishimira, urukundo rwawe runsubizamo akanyabugabo […] Rukundo nudahinyuka uri uwanjye kandi nudahinyuka ndi uwawe.”

Muri iki gisigo, bagera aho bagaragaza imbuto y’urukundo rwabo, bagasezerana kubana nk’umugore n’umugabo, basezeranya kuzabana mu byishimo, ndetse bakagera n’aho kwibaruka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Ku giciro cyo hasi mu gutwara abagenzi hajemo imodoka z’amashanyarazi zihagazeho mu kuzigura

Next Post

MTN Rwanda yatangaje icyatumye inyungu yayo izamukaho 13,6% ikaninjiza miliyari 186Frw

Related Posts

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda yatangaje icyatumye inyungu yayo izamukaho 13,6% ikaninjiza miliyari 186Frw

MTN Rwanda yatangaje icyatumye inyungu yayo izamukaho 13,6% ikaninjiza miliyari 186Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.