Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi

radiotv10by radiotv10
13/02/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyatangajwe n’ikipe y’umukinnyi w’Umunyekongo wakoreye ku butaka bw’u Rwanda ibyamaganywe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwitandukanyije n’imyitwarire y’umukinnyi wayo, Umunyekongo Heritier Luvumbu Nziga nyuma yo kwishimira igitego akoresheje uburyo bugaragaramo Propaganda bwadukanywe n’abayobozi bo muri Congo bakomeje kwikoma u Rwanda.

Ni imyitwarire yagaragajwe na Luvumbu ku Cyumweru ubwo yatsindaga igitego mu mukino wahuje ikipe ye ya Rayon Sports yanatsinzemo Police FC Ibitego 2-0.

Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yagaragaye akora ikimenyetso giherutse kugaragazwa n’ikipe ya DRC ubwo yahugara na Cote d’Ivoire muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Ni ikimenyetso bagaragake bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe mu gihe intoki z’ukundi kuboko ziba zitunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho).

Ibi kandi bikomeje no kugaragazwa n’abayobozi bo muri Congo Kinshasa, batahwemye gushinja u Rwanda ibinyoma kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ariko na rwo ntiruhweme kubyamagana.

By’umwihariko iki kimenyetso cyyamamajwe na Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, wavuze ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DRCongo.

Nyuma y’uko Luvumbu yihandagaje agakorera iki kimenyetso ku butaka bw’u Rwanda, ubuzima bwa Rayon Sports bwamaganye imyitwarire y’uyu mukinnyi.

Mu butumwa bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaganye iyi myitwarire, nyuma y’uko abantu batandukanye mu Rwanda bayamaganiye kure, ndetse bamwe banavuze ko uyu mukinnyi yari akwiye kwirukanwa mu Rwanda.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda bwa mbere yahishuye ko yigeze gusohora indirimbo

Next Post

Ibyo muri Congo bikomeje kudogera, noneho umujinya bawerecyeje ku Bihugu by’ibihangange

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it
MU RWANDA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo muri Congo bikomeje kudogera, noneho umujinya bawerecyeje ku Bihugu by’ibihangange

Ibyo muri Congo bikomeje kudogera, noneho umujinya bawerecyeje ku Bihugu by’ibihangange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.