Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu bihembo Nyafurika bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere bizwi nka Trace Awards, hashyizwemo icyiciro cyihariye gihatanamo abahanzi Nyarwanda gusa. Hamenyekanye impamvu hashyizwemo iki cyiciro.

Ibyiciro bihatanga muri ibi bihembo, byatangajwe na Trace kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, mbere y’amezi abiri ngo ibi bihembo bitangwe dore ko bizatangwa mu kwezi k’Ukwakira.

Izindi Nkuru

Abahanzi Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Ariel Ways ndetse na Kenny Sol, bahatanye mu cyiciro cyihariye cy’Abahanzi Nyarwanda.

Ni icyiciro cyashyizweho mu rwego rwo guha agaciro umuziki Nyarwanda n’abawukora kuko u Rwanda ar irwo ruzakira ibirori bya nyuma byo guhemba abazahiga abandi muri iri rushanwa.

Naho mu rwego rwo kuzirikana umuziki w’akarere u Rwanda ruherereyemo, Diamond Platnumz ndetse n’abandi biganjemo abo muri Uganda, bahawe amahirwe yo guhatana.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangwa, ku ikubitiro bikazatangirwa mu Rwanda tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Abahatana bari mu byiciro 22.

Joby J. TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru