Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyungo mu Karere ka Rubavu, barashinja umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge kubasuzugura no kubuka inabi, mu gihe we avuga ko atabasuzugura ngo kuko ari bo batuma abona umugati.

Mu Kagari ka Kigarama mu Murengwa Nyundo, hagaragara umubare munini w’ababyeyi batandikishije abana, bakavuga ko kimwe mu byatumye batabandikisha, ari uko ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge ababwira nabi akanabima serivisi.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Nagiyeyo ambwira nabi cyane none nari nagize ngo ndajyayo ngira ubute ariko n’icyo kibazo kinarimo rwose mutubwirire uwo mudamu ajye atubwira neza.”

Abajijwe icyo yita kuba baramubwiye nabi, uyu muturage, yagize ati “namubajije impamvu abana banjye batanditswe kandi ahandi muri mashine bababona nko ku irembo, arambwira ngo ngende ngo ibyo tujye tubibaza ahandi.”

Yakomeje agira ati “Noneho mubajije ngo mbe mubyeyi, none ikibazo cyanjye ko mutari kunkorera serivise? Arangije aramubwira ngo ‘mva hejuru wa musaza we’.”

Uwamahoro Ruth ni Umukuru w’umwe mu Midugudu igize Akagari ka Kigarama, na we uvuga ko bibagora nk’ubuyobozi bw’ibanze gushishikariza abaturage kwitabira kwandikisha abana babo kubera kwakirwa nabi.

ati “Umuturage akavuga ngo nagezeyo etat civil anyirukaho! Kandi umuturage w’inaha iwacu mu misozi rwose kumureba nabi, ntabwo yakugarukira ku Nyundo kubera ko igihe ukihakorera azavuga ati ‘n’ubundi nzahasanga wa mudamu noneho azankubita!’ Mudufashe yige kubwira abaturage neza.”

Kampire Raymonde, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyundo uvugwaho kwakira nabi abaturage, we avuga ko yakirana yombi abamugana kandi ngo akabaha ibyo bagenewe byose gusa ariko ngo hari abatishimira guhabwa ibisubizo binyuranye n’ibyifuzo byabo.

ati “Ntawe nabwira nabi kuko nanjye niho nkura umugati, mu by’ukuri kuvuga ngo umuturage namwakira nabi ntabwo byashoboka kuko mfite abayobozi banyobora, ahubwo njye mbona ari cya kindi navuze mbere, niba umuntu avuye iwe aje gusaba serivisi ntayihabwe, nanjye ndi umuntu ni ukuvuga ngo umuntu aba ashaka ngo icyo ashaka cyose agihabwe kandi ni nko kubwira muganga ngo ndwaye umutwe ni wo nshaka ko uvura kandi wenda umuganga afite ukundi ari kubibona wenda atari umutwe ndwaye, ubwo rero n’umuturage hari igihe aza avuga ngo ndashaka iki kandi wenda kidashoboka, ari na yo mpamvu turi muri aka kazi, ari nayo mpamvu ndi aha kugira ngo mpereze umuturage icyo yemerewe, icyo atemerewe nkimusobanurire.”

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Theophile says:

    Uyu mudamu ikintu muziho nuko Ari serieuse cyane,ariko icyo nzi nuko serivise azikora neza wenda nikuruhande rwanjye bidakiraho uruhande rwabandi,hambere aha twaherekeje abantu gusezerana,yigishije neza turishima,ahubwo harubwo abantu bamwe baba bashaka ko bigenda uko bashaka.gusa niba Koko abikora yisubireho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru