Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

radiotv10by radiotv10
11/02/2022
in MU RWANDA
0
Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto ya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aganira na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, bahanye intera nini (metero 6) ikomeje kwibazwaho na benshi, ku buryo hari abibaza niba baraganiraga bakumvikana kubera intera iri hagati yabo. Hamenyekanye icyateye aba bayobozi bayobora Ibihugu bikomeye ku Isi, kwicara kuriya.

Ni ifoto yafashwe mu cyumweru gishize ubwo Perezida Emmanuel Macron yajyaga mu Burusiya kubonana na mugenzi we Vladimir Putin.

Aba bayobozi bagaragara bicaye ku meza amwe manini, bahanye intera nini, bagarutsweho cyane kubera uburyo umwe yari yitaje undi.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, hari abavugaga ko nubwo bari bicaye ku meza amwe ariko n’ubundi bashobora kuba baraganiraga bohererezanya ubutumwa kuri telephone.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bitangaza ko hari abantu babiri babihishuriye icyatumye aba bayobozi baricaye muri buri buryo.

Abahaye amakuru ibi biro ntaramakuru, bavuze ko abashinzwe ubuzima bwa Perezida Macron basabwaga kwemera ko akorerwa ibizamini bya COVID-19 bya PCR kandi bigakorwa n’ubutegetsi bw’u Burusiya kugira ngo abashe kwegera Putin.

Abo mu biro by’umukuru w’Igihugu mu Burusiya kandi bavugaga ko mu gihe Macron yaba adakorwe ibyo bizamini atagomba kwegera Putin

Abashinzwe iby’ubuzima bwa Macron, banze ko akorerwa ibi bizamini kugira ngo ibijyanye n’uturemangingo n’umubiri we bidasigara mu Burusiya.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Dmitry Peskov yemeje ko Perezida Macron yanze kwisuzumisha COVID-19 ndetse ko ntakibazo u Burusiya bwabigizeho ariko ko bamusabye kujya muri Metero esheshatu hagati ye na Putin mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe.

Undi mu baba hafi ya Macron, yabwiye Reuters ko nubwo uyu mukuru w’u Bufaransa yari yakorewe ibizamini bya PCR n’umuganga we mbere y’uko ahaguruka mu Gihugu cye ndetse banageze mu Burusiya, ariko ibiro bya Putin ari byo byanze ko bombi begerana.

Yagize ati “Batubwiye Putin akeneye kuguma atekanye ku bijyanye n’ubuzima.”

Ibiro bya Macron byo byatangaje ko inzego z’ubuzima mu biro by’umukuru w’u Burusiya bitigeze byiza iby’u Bufaransa.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, bibajijwe ku bijyanye n’ubujura bwa DNA, byasubije bigira biti “Perezida afite abaganga bashyiraho amabwiriza ajyanye n’ubuzima y’ibishobora kwemera cyangwa kutemerwa.”

Ku wa Kane nyuma y’iminsi itatu aba bayobozi bakomeye bahuye muri buriya buryo, Putin yagaragaye yakiriye Perezida wa Kazakhistan, Kassym-Jomart Tokayev bahana ibiganza ndetse bicaye begeranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Hagaragaye ubwoko bushya bune bwa COVID burimo ubuteye impungenge

Next Post

‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka

‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.