Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye Umupadiri yuriza imodoka ubwato akayijyana ku Kirwa cya Nkombo cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
17/03/2022
in MU RWANDA
0
Icyatumye Umupadiri yuriza imodoka ubwato akayijyana ku Kirwa cya Nkombo cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, abatuye Ikirwa cya Nkombo bongeye kubona imodoka ku Kirwa cyabo, ikintu bafata nk’imbonekarimwe dore ko iki kinyabiziga cy’amapine ane ari ubwa gatatu kihakandagiye. Umupadiri wayihajyanye yavuze impamvu yabimuteye.

Amakuru yabanje gusakara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko iyi modoka yajyanywe n’Umuhanzi Marchal uvuka kuri iki Kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, wayihajyanye kugira ngo ayereke abahatuye.

Gusa amakuru RADIOTV10 yaje kumenya, ni uko iyi modoka yajyanyweyo na Padiri Silas Nsengumuremyi, umuyobozi wa w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pierre Nkombo.

Kuri iri shuri rya G.S Saint Pierre Nkombo hamaze iminsi hari abanyeshuri bari mu bushakashatsi ku bikorwa binyuranye bavumbura birimo na moto ikoresha umunyu yanashimwe na benshi barimo n’abayobozi mu nzego nkuru basuye iri shuri.

Padiri Silas Nsengumuremyi yabwiye RADIOTV10 ko iyi modoka igiye kujya yifashishwa n’abanyeshuri mu bushakashatsi bwabo kandi ko bizeye ko izabafasha cyane.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe kuri moto bwo kuba yakoresha umunyu n’amazi bagiye no kubukorera ku modoka ku buryo mu minsi iri imbere kuri iki kirwa hashobora kuzava inkuru nziza y’uko Imodoka ishobora gukoresha amazi n’umunyu.

Yagize ati ” “Kuri moto byaratunganye, gukoresha umunyu n’amazi ikagenda, vuba aha n’imodoka twizeye ko tuzayishyira hanze ikoresha umunyu n’amazi.

Padiri Silas avuga ko abanyeshuri bagiye kwinjira mu bihe by’ibizamini ariko ko nibabisozwa bazahita binjira muri ubu bushakashatsi.

Uyu musaseridoti yaboneyeho no kuvuguruza amakuru yavugaga ko uwitwa Marshall yagize uruhare mu kuhageza iyi modoka, avuga ko uyu muhanzi yabonye amafoto agahita ayuriraho akiyitirira iki gikorwa.

Padiri yagize ati “Ntaho ahuriye na byo…Marchall Ujeku ntaho ahuriye na byo nta n’ubwo yigeze atera inkunga ishuri nibura ngo ashyigikire ibyo bikorwa abana bakora, ni twe twayambukije ku giti cyacu kandi igiye gukoreshwa n’abanyeshuri bacu nyirizina.”

Uyu wihaye Imana uvuga ko kwambutsa iyi modoka mu bwato byatwaye ibihumbi 300 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Rubavu: Ivatiri ifite ibirango byo muri Congo yasekuye inzu iruhukiramo imbere

Next Post

U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.