Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, abatuye Ikirwa cya Nkombo bongeye kubona imodoka ku Kirwa cyabo, ikintu bafata nk’imbonekarimwe dore ko iki kinyabiziga cy’amapine ane ari ubwa gatatu kihakandagiye. Umupadiri wayihajyanye yavuze impamvu yabimuteye.
Amakuru yabanje gusakara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko iyi modoka yajyanywe n’Umuhanzi Marchal uvuka kuri iki Kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, wayihajyanye kugira ngo ayereke abahatuye.
Gusa amakuru RADIOTV10 yaje kumenya, ni uko iyi modoka yajyanyweyo na Padiri Silas Nsengumuremyi, umuyobozi wa w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pierre Nkombo.
Kuri iri shuri rya G.S Saint Pierre Nkombo hamaze iminsi hari abanyeshuri bari mu bushakashatsi ku bikorwa binyuranye bavumbura birimo na moto ikoresha umunyu yanashimwe na benshi barimo n’abayobozi mu nzego nkuru basuye iri shuri.
Padiri Silas Nsengumuremyi yabwiye RADIOTV10 ko iyi modoka igiye kujya yifashishwa n’abanyeshuri mu bushakashatsi bwabo kandi ko bizeye ko izabafasha cyane.
Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe kuri moto bwo kuba yakoresha umunyu n’amazi bagiye no kubukorera ku modoka ku buryo mu minsi iri imbere kuri iki kirwa hashobora kuzava inkuru nziza y’uko Imodoka ishobora gukoresha amazi n’umunyu.
Yagize ati ” “Kuri moto byaratunganye, gukoresha umunyu n’amazi ikagenda, vuba aha n’imodoka twizeye ko tuzayishyira hanze ikoresha umunyu n’amazi.
Padiri Silas avuga ko abanyeshuri bagiye kwinjira mu bihe by’ibizamini ariko ko nibabisozwa bazahita binjira muri ubu bushakashatsi.
Uyu musaseridoti yaboneyeho no kuvuguruza amakuru yavugaga ko uwitwa Marshall yagize uruhare mu kuhageza iyi modoka, avuga ko uyu muhanzi yabonye amafoto agahita ayuriraho akiyitirira iki gikorwa.
Padiri yagize ati “Ntaho ahuriye na byo…Marchall Ujeku ntaho ahuriye na byo nta n’ubwo yigeze atera inkunga ishuri nibura ngo ashyigikire ibyo bikorwa abana bakora, ni twe twayambukije ku giti cyacu kandi igiye gukoreshwa n’abanyeshuri bacu nyirizina.”
Uyu wihaye Imana uvuga ko kwambutsa iyi modoka mu bwato byatwaye ibihumbi 300 Frw.
RADIOTV10