Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Icyatumye umutoza wa rayon afata umweyo agakubura cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
27/04/2022
in SIPORO
0
Icyatumye umutoza wa rayon afata umweyo agakubura cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umunya-Portugal Ferreira Faria Paulo Daniel usanzwe ari Umutoza wungirije wa Rayon Sports, agaragaye acigatiye umweyo ari gukubura mu rwambariro rw’abakinnyi, hasobanuwe impamvu.

Ni ifoto ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mutoza ukomoka muri Portugal Ferreira Faria Paulo Daniel, agaragaye ari gusukura mu rwambariro rw’abakinnyi bigaragara ko rwarimo umwanda.

Yabikoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ubwo Ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Bugesera FC mu mikino y’Igikombe cy’amahoro ukarangira Rayon inabonye intsinzi y’igitego 1-0.

Benshi batunguwe, bibaza niba ari we wari ukwiye gufata umweyo agasukura mu rwambariro cyangwa niba byagakwiye gukorwa n’umukozi ubishinzwe cyangwa umukinnyi wabyiyemeza akabikora.

Abandi na bo baribaza nib anta bashinzwe isuku yo kuri stade ku buryo ari bo bari gukora ibi byakorwaga n’umutoza.

Ubutoza bwa Rayon Sports bwo bwatangaje ko ntagitangaza kirimo kuba umwe mu batoza yakora aka kazi.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Jorge yagize ati “impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu.”

Uyu mutoza yavuze ko kandi hari n’igihe basaba umukinnyi kuba yasukura mu rwambariro kandi akabikora atiganda.

Yagize ati “Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora.”

Uyu mutoza avuga ko uko ikipe yinjiye mu rwambariro iba igomba kubusohokamo ibanje kuhakora amasuku kandi ko bikorwa n’umwe mu bayigize. Ati “buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu.”

Umutoza yashyize hasi ibyo guha amabwiriza abakinnyi akora amasuku

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Uganda: Ibiro by’Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu byafashwe n’inkongi y’Umuriro

Next Post

Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.