Nyuma y’uko Umunya-Portugal Ferreira Faria Paulo Daniel usanzwe ari Umutoza wungirije wa Rayon Sports, agaragaye acigatiye umweyo ari gukubura mu rwambariro rw’abakinnyi, hasobanuwe impamvu.
Ni ifoto ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mutoza ukomoka muri Portugal Ferreira Faria Paulo Daniel, agaragaye ari gusukura mu rwambariro rw’abakinnyi bigaragara ko rwarimo umwanda.
Yabikoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ubwo Ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Bugesera FC mu mikino y’Igikombe cy’amahoro ukarangira Rayon inabonye intsinzi y’igitego 1-0.
Benshi batunguwe, bibaza niba ari we wari ukwiye gufata umweyo agasukura mu rwambariro cyangwa niba byagakwiye gukorwa n’umukozi ubishinzwe cyangwa umukinnyi wabyiyemeza akabikora.
Abandi na bo baribaza nib anta bashinzwe isuku yo kuri stade ku buryo ari bo bari gukora ibi byakorwaga n’umutoza.
Ubutoza bwa Rayon Sports bwo bwatangaje ko ntagitangaza kirimo kuba umwe mu batoza yakora aka kazi.
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Jorge yagize ati “impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu.”
Uyu mutoza yavuze ko kandi hari n’igihe basaba umukinnyi kuba yasukura mu rwambariro kandi akabikora atiganda.
Yagize ati “Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora.”
Uyu mutoza avuga ko uko ikipe yinjiye mu rwambariro iba igomba kubusohokamo ibanje kuhakora amasuku kandi ko bikorwa n’umwe mu bayigize. Ati “buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu.”
RADIOTV10