• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
09/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Prince Kid rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe, rwimuriwe ku yindi tariki, ku mpamvu yamaze gutangazwa.

Byari biteganyijwe ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid aburana ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu, ariko ntibikibaye kuko urubanza rwashyizwe ku yindi tariki.

Uru rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa n’Urukiko Rukuru, rwimuriwe tariki 31 Werurwe 2023 kimwe n’izindi manza zari ziteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Iri subikwa ry’imanza zirimo ururegwamo Prince Kid, ryaturutse ku kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 hateganyijwe inama y’Abacamanza b’inkiko.

Prince Kid agiye kuburana ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagizwe umwere mu mpera z’umwaka ushize ahita afungurwa nyuma y’amezi umunani yari amaze afunze.

Prince Kid akurikiranyweho icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, byombi akaba yari yabigizweho umwere.

Ni ibyaha akekwaho gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Agiye kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, nyuma yuko mu cyumweru gishize yasezeranye mu mategeko na Iradukunda Elsa wigeze kwegukana ikamba muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Ruhango: Ibyabaye ku banyoye umutobe bivugwa ko uhumanye byatunguye benshi

Next Post

Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by’u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by’u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha

Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by'u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.