Icyavuye mu iperereza ku gisasu cyaturikiye mu rugo rw’umuturage muri Kicukiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko igisasu cya Grenade cyaturikiye mu rugo rw’Umuturage wo mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, cyari gisanzwe kiba muri uru rugo ariko ba nyirarwo batabizi kuko bagikoreshaga nk’igikoresho cy’ubwubatsi.

Iyi Grenade yaturikiye mu rugo rw’Umuturage utuye mu Mudugudu wa Indakemwa mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye tariki 07 Mata 2022 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Amakuru yari yabanje kuvuga ko ari abagizi ba nabi bateye iyi Grenade mu gihe inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira iperereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ibyavuye mu iperereza byerekanye ko iriya Grenade nta muntu wayiteye muri ruriya rugo nk’uko byari byabanje kuvugwa.

Ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Dr Murangira yagize ati “Iperereza ryakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, byagaragaje ko iriya Grenade yaturitse yari isanzwe iba muri urwo rugo ariko batazi ko ari igisasu.”

Dr Murangira avuga ko ba nyiri uru rugo rwaturikiyemo iki gisasu, bari basanzwe bafata iyo Grenade nk’igikoresho bifashisha bubaka kuko “cyari kibikanye n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.”

Ubwo bari mo bavugurura inzu yabo, bafashe ibyo bikoresho birimo n’icyo gisasu batari bazi ko ari cyo, babijyana hanze ubundi abana baza gukinisha iyo Grenade iturikana umwe muri bo w’imyaka umanani.

Dr Murangira uvuga ko uyu mwana aho ari kwitabwaho n’abaganga ari koroherwa, yatangaje ko RIB ikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo iyi Grenade yageze muri uru rugo.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko amakuru yari yatangajwe mbere ko iki gisasu cyatewe kigambiriye guhitana umuntu ndetse n’abashatse kubihuza n’igihe Abanyarwanda barimo cyo Kwibuka, atari byo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru