Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyavuzwe n’Ishyaka rihanganye n’iri ku butegetsi mu Bwongereza ku mafaranga yahawe u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyavuzwe n’Ishyaka rihanganye n’iri ku butegetsi mu Bwongereza ku mafaranga yahawe u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa ‘Labour Party’, ishyaka rihanganye n’iriyoboye u Bwongereza, aherutse kugira icyo avuga ku mafaranga iki Gihugu cyahaye u Rwanda muri gahunda yo kohereza abimukira.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rushoboza kuzasubiza u Bwongereza bwaruhaye muri gahunda yo kohereza no kwakira abimukira, mu gihe icyo yagenewe cyaba kitabaye.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa BBC i Davos, yagize ati “Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.”

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje nyuma y’igihe gito, Sir Kiir Rodney Stamer uyobora ‘Labour Party’ ishyaka rihanganye n’iriyoboye u Bwongereza; agize icyo avuga kuri aya mafaranga Guverinoma y’Igihugu cyabo yahaye u Rwanda.

Ubwo yari imbere ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, uyu muyobozi wa Labour Party, yavuze ko bibabaje kuba icyatangiwe ayo mafaranga kitarakorwa.

Yagize ati “Iyi ni Guverinoma yatanze imisoro y’abaturage ingana miliyoni 400 z’Ama-Pound ku masezerano bagiranye n’u Rwanda ariko nta muntu n’umwe bigeze bohereza. Gutanga amafaranga angana atyo; ukanabura abantu basaga 4 000 ni ikibazo gikomeye. Bagiranye amasezerano n’u Rwanda yo koherezayo abantu, none wagira ngo bemeranyije kubakurayo babazana hano. Kugeza n’ubu ntagisubizo abifitiye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we aherutse kuvuga ko nubwo mu masezerano iki Gihugu cyagiranye n’u Bwongereza, hatarimo ibyerecyeye kuzasubiza amafaranga yatanzwe, ariko ko igihe u Bwongereza bwabisaba, byarebwaho.

Yagize ati “Ugendeye ku mabwiriza y’amasezerano, ntabwo u Rwanda rutegetswe gusubiza amafaranga ayo ari yo yose. Ariko igihe nta bimukira baba baje mu Rwanda, kandi Guverinoma y’u Bwongereza ikifuza gusubizwa inkunga yari igenewe gufasha abimukira, tuzaha agaciro ubwo busabe.”

Aya masezerano yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yakunze guhura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku bayamagana bifuza ko adashyirwa mu bikorwa.

Gusa kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza umutwe w’Abadepite watoye uyu mugambi w’Ibihugu byombi, ku bwiganze bw’amajwi 44, kuko watowe na 320 kuri 276 bawanze.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we aracyafite icyizere gihagije ko uyu mugambi w’Igihugu cye n’u Rwanda, uzagerwaho.

Imibare igaragaza ko abimukira 4 250; bangana na 85% by’abantu 5 000 bagomba koherezwa mu Rwanda batorotse, ndetse kugeza ubu u Bwongereza bukaba butazi aho baherereye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + five =

Previous Post

Umuhanzi w’umuziki w’Imana yavuze igisa n’iyerekwa afite ku bawuteye umugongo bakajya mu ndirimbo z’Isi

Next Post

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku musore ukekwaho kuba ari umujura warashwe mu gicuku

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku musore ukekwaho kuba ari umujura warashwe mu gicuku

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku musore ukekwaho kuba ari umujura warashwe mu gicuku

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.