Icyavuzwe n’Ishyaka rihanganye n’iri ku butegetsi mu Bwongereza ku mafaranga yahawe u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa ‘Labour Party’, ishyaka rihanganye n’iriyoboye u Bwongereza, aherutse kugira icyo avuga ku mafaranga iki Gihugu cyahaye u Rwanda muri gahunda yo kohereza abimukira.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rushoboza kuzasubiza u Bwongereza bwaruhaye muri gahunda yo kohereza no kwakira abimukira, mu gihe icyo yagenewe cyaba kitabaye.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa BBC i Davos, yagize ati “Ni amafaranga yagenewe kuzakoresha kuri abo bantu ubwo bazaba baje. Nibaramuka bataje, dushobora kubasubiza amafaranga.”

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje nyuma y’igihe gito, Sir Kiir Rodney Stamer uyobora ‘Labour Party’ ishyaka rihanganye n’iriyoboye u Bwongereza; agize icyo avuga kuri aya mafaranga Guverinoma y’Igihugu cyabo yahaye u Rwanda.

Ubwo yari imbere ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, uyu muyobozi wa Labour Party, yavuze ko bibabaje kuba icyatangiwe ayo mafaranga kitarakorwa.

Yagize ati “Iyi ni Guverinoma yatanze imisoro y’abaturage ingana miliyoni 400 z’Ama-Pound ku masezerano bagiranye n’u Rwanda ariko nta muntu n’umwe bigeze bohereza. Gutanga amafaranga angana atyo; ukanabura abantu basaga 4 000 ni ikibazo gikomeye. Bagiranye amasezerano n’u Rwanda yo koherezayo abantu, none wagira ngo bemeranyije kubakurayo babazana hano. Kugeza n’ubu ntagisubizo abifitiye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we aherutse kuvuga ko nubwo mu masezerano iki Gihugu cyagiranye n’u Bwongereza, hatarimo ibyerecyeye kuzasubiza amafaranga yatanzwe, ariko ko igihe u Bwongereza bwabisaba, byarebwaho.

Yagize ati “Ugendeye ku mabwiriza y’amasezerano, ntabwo u Rwanda rutegetswe gusubiza amafaranga ayo ari yo yose. Ariko igihe nta bimukira baba baje mu Rwanda, kandi Guverinoma y’u Bwongereza ikifuza gusubizwa inkunga yari igenewe gufasha abimukira, tuzaha agaciro ubwo busabe.”

Aya masezerano yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yakunze guhura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku bayamagana bifuza ko adashyirwa mu bikorwa.

Gusa kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza umutwe w’Abadepite watoye uyu mugambi w’Ibihugu byombi, ku bwiganze bw’amajwi 44, kuko watowe na 320 kuri 276 bawanze.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we aracyafite icyizere gihagije ko uyu mugambi w’Igihugu cye n’u Rwanda, uzagerwaho.

Imibare igaragaza ko abimukira 4 250; bangana na 85% by’abantu 5 000 bagomba koherezwa mu Rwanda batorotse, ndetse kugeza ubu u Bwongereza bukaba butazi aho baherereye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru