Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo uherutse kugaragara mu mashusho y’ibiterasoni byakorewe mu Kabari mu Mujyi wa Kigali, wari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo kubisabirwa n’Ubushinjacyaha.

Mu ntangiro z’uku kwezi, havuzwe inkuru y’umugabo wagaragaye mu mashusho bikekwa ko yariho asambanira mu kabari kamwe gaherereye mu Kagari Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze ndetse akanagarukwaho na benshi, uyu mugabo wari usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi na RIB tariki 06 Mata 2023 aho yari acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Muhima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoze dosiye y’ikirego cy’uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, giteganywa n’ingingo y’143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, bunayishyikiriza Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarugenge, bwagejeje uyu mugabo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, bumusabira gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Umucamanza impamvu bushingiraho busabira uyu mugabo gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo, bwagarutse ku mashusho yasakaye, agaragaza ko ibyakozwe n’uyu mugabo mu ruhame bidakwiye mu muco nyarwanda.

Bwabwiye Urukiko ko hagendewe kuri ariya mashusho ndetse n’ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, bigaragaza ko uregwa yakoze iki cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, busaba ko yakurikiranwa afunze.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyasomwe umusibo ejo hashize, tariki 25 Mata 2023, kivuga ko nkuko byasabwe n’Ubushinjacyaha, hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwa ko yakoze icyaha akekwaho, bityo ko akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fyu says:

    Syy

Leave a Reply to Fyu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru