Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w’imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyemezo cyafatiwe umunyamakuru w’imyidagaduro waregwaga gukorera urugomo mu kabari cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Rugemena Amen uzwi nka Babu mu biganiro by’imyidagaduro, yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye umuturage mu kabari, akatirwa igihano cy’igifungo gisubitse.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, nyuma y’uko ruburanishije uru rubanza mu cyumweru gishize tariki 13 Kamena 2024.

Ubwo uregwa yaburanaga mu mizi kuri iki cyaha, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.

Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ibimenyetso ko uregwa yakubise igipfunsi mu maso umuturage, akanamukomeretsa.

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko, Umucamanza yavuze ko icyaha kiregwa Rugemena Amen [Babu] kimuhama, cyane ko na we ubwe yakiyemereye, rutegeka ko ahanishwa igifungo gisubitse mu gihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 50 Frw.

Mu iburanisha, Babu yemeraga icyaha ko yakubise uwo musore, ariko agasaba kugabanyirizwa igihano ntafungwe, kuko uwo yashinjwaga gukorera icyaha, yamusabye imbabazi, ndetse ko biyunze bakanabikorera inyandiko, aho uwo musore avugwaho gukubita yaniyemereye ko ari we wari wamwenderanyijeho.

Umunyamakuru Babu arekuwe nyuma y’ibyumweru bitatu, dore ko yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku ya 01 rishyira ku ya 02 Kamena 2024, nyuma y’uko yari akurikiranyweho icyaha cyo ukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, uwo bari bahuriye mu kabari kamwe gaherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − seven =

Previous Post

Kenya: Ubutumwa buteye agahinda bw’Umupolisi wahuye n’isanganya rikomeye mu guhosha imyigaragambyo

Next Post

Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Musanze: Umuseke watambitse bamwe berecyeza aho bakirira Umukandida wa RPF-Inkotanyi hatangizwa Kwiyamamaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.