Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyemezo gishya ku wayoboye Rayon wari wasubijwe inyuma muri kandidatire za FERWAFA

radiotv10by radiotv10
12/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyemezo gishya ku wayoboye Rayon wari wasubijwe inyuma muri kandidatire za FERWAFA
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bantu batatu bari bajuririye icyemezo cyo kwangirwa kandidatire zabo zo kwiyamamariza imyanya itandukanye muri FERWAFA, Gacinya Chance Denys, ni we wenyine wemerewe, nyuma yo gusanga impamvu yatanze zifite ishingiro.

Cacinya Chance Denys wiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, yari yasubijwe inyuma, ariko ntiyanyurwa, ahita ajuriria iki cyemezo.

Inyandiko dukesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, imenyesha Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denys na Fidele Kanamugire, imyanzuro yafashwe ku bujurire bwabo.

Iyi nyandiko, ivuga ko komisiyo y’ubujurire bw’amatora yateranye igasuzuma ubujurire bwa buri wese, ikareba niba bufite ishingiro.

Ikomeza ivuga ko hashingiwe ku ngingo ya 26 y’itegeko rigenga amatora, iyi komisiyo y’ubujurire y’amatora yanzuye ko “Ubujurire bwa Dr Moussa Hakizimana, nta shingiro bufite, ubujurire bwa Gacinya Chance Denys bufite ishingiro, yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.”

Ubundi bujurire bwasubijwe inyuma ni ubwa Kanamugire Fidele, na bwo iriya Komisiyo y’Ubujurire bw’amatora, yasanze budafite ishingiro.

Abiyamamarije imyanya itandukanye mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bazasimbura abaherutse kwegura, barimo Nizeyimana Mugabo Olivier wa Perezida, aho abiyamamaza bazusa ikivi cyari cyateruwe n’abeguye.

Mu biyamamaje banahabwa amahirwe, harimo Alphonse Munyatwali uherutse kugirwa Perezida wa Police FC, uri kwiyamamariza kuba Perezida w’iri Shyirahamwe, akaba ari n’Umukandida rukumbi kuri uyu wa mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =

Previous Post

Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw’umuhanzikazi w’ikirangirire

Next Post

Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.