Icyemezo gitunguranye kuri Karasira uherutse kwitaba Urukiko yitwaje Bibiliya Ntagatigu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Karasira Aimable Nzaramba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye, nyuma yuko we n’abamwunganira babwiye Urukiko ko afite uburwayi bwo mu mutwe, Urukiko rwemeje ko agomba kubanza gusuzumwa n’abaganga babifitiye ububasha.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata 2023, aho Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwatangaje icyemezo ku nzitizi zari zatanzwe n’uruhande rw’uregwa.

Izindi Nkuru

Mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere tariki 03 Mata 2023, Aimable Karasira n’abanyamategeko bamwunganira; Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana, bari bazamuye inzitizi bavuga ko umukiliya wabo adakwiye kuburanishwa kuko afite ikibazo cy’uburwayi mu mutwe, bityo ko akwiye kujyanwa kuvuzwa ahubwo.

Me Kayitana Evode we yari yanatanze urugero rwa Barafinda Sekikubo Fred wigeze guhamagazwa n’inzego z’Ubugenzacyaha, ariko zikaza gusanga afite uburwayi bwo mu mutwe, ntizibe zikimukurikiranye.

Uyu Munyamategeko yavuze ko uyu mugabo [Barafinda] aho kuryozwa ibyaha yari akurikiranyweho, yajyanywe mu Bitaro bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe, akavurwa.

Muri iri buranisha ryo ku wa Mbere Me Kayitana yari yagize ati “Ubu ntakibazo afite [Barafinda], ari we na Karasira Aimable na we niko akwiye gufatwa.”

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga rufite icyicaro i Nyanza, rwari rwasoje kumva impaka kuri izi nziti, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo none ku wa Kane tariki 06 Mata 2023.

Uru Rukiko rwemeje ko hashyirwaho abaganga batatu (3) bo kuzabanza gusuzuma Aimable Karasira, mu Bitaro by’i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Urukiko rwavuze ko izo nzobere z’abaganga zizagaragaza ikigero cy’uburwayi bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable.

Aimable Karasira na we ubwe yakunze kuvuga ko afite ubwo burwayi bw’agahinda gakabije, bufitanye isano n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye abe, ndetse n’umuvanimwe yasigaranye na we akaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubusanzwe iyo uwakoze icyaha, byemejwe n’abaganga babifitiye ububasha ko afite uburwayi bwo mu mutwe butamwerera kuba yaburana, itegeko riteganya ko ataryozwa icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru