Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bavuga ko batumva impamvu batemerewe gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’u Rwanda, kandi ahandi zitangwa, dore ko hari n’abakoresha iz’amahanga, kandi ngo bakaba badateza impanuka.

Byatangajwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ivuga ko yakiriye ibyifuzo by’abafite ubu bumuga, bavuga ko batemerewe gukora ibizamini by’izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga.

Izindi Nkuru

Ibi byifuzo byongeye kuzamurwa mu gihe u Rwanda rwiteguye kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga uba tariki 03 Ukuboza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura kwizihiza uyu munsi, yagarutse kuri iki cyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakunze kuzamura amajwi bavuga ko batumva impamvu batemerewe gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Emmanuel Ndayisaba yavuze ko hari itsinda ryoherejwe kugira ngo rizaganire n’inzego za Leta zirebwa n’iki kibazo, aho abafite ubu bumuga basaba ko amategeko y’umuhanda avugururwa.

Avuga ko izi mbogamizi ziriho mu gihe mu mwaka wa 2021 hemejwe politiki itagira uwo iheza, iha uburenganzira busesuye abantu bafite ubumuga mu nzego zose z’Igihugu.

Yagize ati “Dufite abantu benshi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batwara ibinyabiziga ariko bakuye impushya mu bindi Bihugu. Ndakeka ko u Rwanda na rwo rukwiye gutangira gutanga izo mpushya.”

Yakomeje agira ati “Kandi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntibajya bateza impanuka mu gihe batwaye. Ni na bo bitwarararika kurusha abandi.”

Ndayisaba yakomeje avuga ko n’ubusanzwe ibinyabiziga nk’imodoka ziba zifite ibimenyetso nk’amatara ndangacyerekezo, ku buryo byorohera abafite ubu bumuga bwo kutumva no kutavuga, gutwara neza.

Parfait Rwaka w’imyaka 44 y’amavuko, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni umushoferi ubimazemo imyaka 24, akaba ari umukozi w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutavuga (RNUD).

Avuga ko yagerageje gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda ariko ko byananiranye, ubu akaba akoresha urwo muri Uganda.

Agaragaza imbogamizi zo kuba afite uruhushya rw’amahanga, Rwaka yagize ati “Igihe nshaka kongeresha uruhushya rwanjye, njya muri Uganda kuko u Rwanda rutaremerera abafite ubumuga bwo kutavuga gutwara ibinyabiziga. Dukeneye ko habaho amavugurura mu itegeko ryereye amategeko y’umuhanda mu Rwanda.”

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, uvuga ko mu bibazo bakira, birimo n’iki cy’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva batemerewe gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, Pélagie Uwera, mu kiganiro giherutse kuba muri uku kwezi, yavuze ko hakenewe itegeko ryemerera abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga “mu gihe zihabwa abandi nka bo ku Isi hose.”

ACP Teddy Ruyenzi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri ibi biganiro, yavuze ko uru rwego rudafite ikibazo kuri iki cyifuzo, ariko ko kugeza ubu itegeko ririho ritabirwemerera.

Yagize ati “Twe dushyira mu bikorwa amategeko. Nihaba hari itegeko ryemerera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga, tuzaryubahiriza.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru