Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri [bamwe bita ingufu za kirimbuzi], izayifasha kwesa umuhigo yiyemeje wo kugeza amashanyarazi ku Baturarwanda bose.
Guverinoma y’u Rwanda yemeranyije imikoranire n’ikigo cy’Abadage gitunganya ingufu za kirimbuzi; zigakoreshwa mu buryo bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi.
Ubaye umushinga wa kabiri mu myaka ine u Rwanda rushyizeho umukono mu kongera umuriro w’amashanyarazi mu Gihugu.
Dr nsabimana Ernest [wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ubwo uyu mushinga wasinywaga-ubu yasimbuwe] avuga ko uyu mushinga mushya ugomba kumara imyaka ine mu igeregezwa; ku buryo nurangira uzafasha Igihugu mu iterambere ry’inganda.
Ati “Niba tuvuga ko mu mwaka wa 2050 hari icyerekezo dufite; tuzaba dufite inganda zingana gute? Ibyo byose ni byo Igihugu kireba noneho kigatangira gutegura muri iyo myaka iri imbere uko bizagenda.”
Agaruka kuri izi ngufu, yagize ati “Iri ni ikoranabuhanga ridakoresha ibintu binini cyane nk’uko hubakwa umuriro ufatira ku rugomero rw’amazi, ugasanga bigiye kuri hegitari zingahe. Hano ntabwo ari ko bigenda, kaba ari akantu gatoya ariko gashobora gutanga nka megawate maganatatu.”
Uyu mushinga usanze undi wo muri 2019; aho u Rwanda rwemeranyije n’ikigo cy’Abarusiya cyitwa ROSATOM gishinzwe iby’ingufu za Nikeleyeri, aho iki kigo cyagombaga kubaka uruganda rw’izi ngufu za kirimbuzi mu Rwanda. Icyakora ngo kugeza ubu ntibirakorwa.
Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda gishinwe ingufu za kirimbuzi, Dr Fidele Ndahayo yagize ati “Turimo gukora inyigo zizatwereka mu Rwanda aho dushobora kubaka uruganda. Ubwo noneho tuzagera ku ntambwe ikurikiraho yo kubaka uruganda.”
U Rwanda rwemeza ko iyi mishinga ishobora no gufasha mu zindi nzego zirimo ubuzima ndetse no mu buhinzi n’ubworozi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10
Bazarwubake kugisenyi