Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyitezwe ku ngufu kirimbuzi [Nuclear] zigiye kuzanira Abanyarwanda andi mahirwe

radiotv10by radiotv10
13/09/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Icyitezwe ku ngufu kirimbuzi [Nuclear] zigiye kuzanira Abanyarwanda andi mahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri [bamwe bita ingufu za kirimbuzi], izayifasha kwesa umuhigo yiyemeje wo kugeza amashanyarazi ku Baturarwanda bose. 

Guverinoma y’u Rwanda yemeranyije imikoranire n’ikigo cy’Abadage gitunganya ingufu za kirimbuzi; zigakoreshwa mu buryo bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Ubaye umushinga wa kabiri mu myaka ine u Rwanda rushyizeho umukono mu kongera umuriro w’amashanyarazi mu Gihugu.

Dr nsabimana Ernest [wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ubwo uyu mushinga wasinywaga-ubu yasimbuwe] avuga ko uyu mushinga mushya ugomba kumara imyaka ine mu igeregezwa; ku buryo nurangira uzafasha Igihugu mu iterambere ry’inganda.

Ati “Niba tuvuga ko mu mwaka wa 2050 hari icyerekezo dufite; tuzaba dufite inganda zingana gute? Ibyo byose ni byo Igihugu kireba noneho kigatangira gutegura muri iyo myaka iri imbere uko bizagenda.”

Agaruka kuri izi ngufu, yagize ati “Iri ni ikoranabuhanga ridakoresha ibintu binini cyane nk’uko hubakwa umuriro ufatira ku rugomero rw’amazi, ugasanga bigiye kuri hegitari zingahe. Hano ntabwo ari ko bigenda, kaba ari akantu gatoya ariko gashobora gutanga nka megawate maganatatu.”

Uyu mushinga usanze undi wo muri 2019; aho u Rwanda rwemeranyije n’ikigo cy’Abarusiya cyitwa ROSATOM gishinzwe iby’ingufu za Nikeleyeri, aho iki kigo cyagombaga kubaka uruganda rw’izi ngufu za kirimbuzi mu Rwanda. Icyakora ngo kugeza ubu ntibirakorwa.

Umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda gishinwe ingufu za kirimbuzi, Dr Fidele Ndahayo yagize ati “Turimo gukora inyigo zizatwereka mu Rwanda aho dushobora kubaka uruganda. Ubwo noneho tuzagera ku ntambwe ikurikiraho yo kubaka uruganda.”

U Rwanda rwemeza ko iyi mishinga ishobora no gufasha mu zindi nzego zirimo ubuzima ndetse no mu buhinzi n’ubworozi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Munyaneza Abdou says:
    2 years ago

    Bazarwubake kugisenyi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 1 =

Previous Post

Ibizamini bya Leta: Menya ibigo by’amashuri byigamo abana babaye aba mbere mu Gihugu

Next Post

Ngoma&Kirehe: Batungiye inzego agatoki igishobora guhitana abana babo hatagize igikorwa

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma&Kirehe: Batungiye inzego agatoki igishobora guhitana abana babo hatagize igikorwa

Ngoma&Kirehe: Batungiye inzego agatoki igishobora guhitana abana babo hatagize igikorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.