Ikipe y’u Rwanda y’abagore izitabira irushanwa ry’umukino wa Tennis rizwi nka ‘Billie Jean King Cup’ rifatwa nk’Igikombe cy’Isi rigiye kubera mu Rwanda, iratanga icyizere gisendereye ko izitwara neza bishoboka.
Iri rushanwa rizitabirwa n’Ibihugu 11 birimo n’u Rwanda ruzaryakira, rikinwa mu byiciro, aho buri kipe iba ifite abakinnyi bane, ku munsi umwe, Igihugu kigakina n’ikindi imikino itatu, irimo ibiri ikinwa n’umukinnyi umwe n’undi umwe ukinwa n’abakinnyi babiri kuri buri kipe.
Iri rushanwa rizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 05 Kamena 2023, u Rwanda ruzakoresha abakinnyi batanu, kandi bose ngo barizewe nkuko byatangajwe n’umutoza wabo, Uwamahoro Bimenyimana Eric.
Yagize ati “Nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.”
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Tuyisenge Olive, na we yatanze icyizere gihagije, kuko biteguye ndetse bakaba barakoze n’umwiherero bitezemo umusaruro ushimishije.
Yagize ati “Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.”
Iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruryitabiriye ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuryitabira bwa mbere muri 2021 ubwo ryaberaga muri Lithwania.
Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10