Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Icyizere gisendereye gitangwa n’ikipe y’u Rwanda iri mu irushanwa rigereranywa nk’Igikombe cy’Isi

radiotv10by radiotv10
02/06/2023
in SIPORO
0
Icyizere gisendereye gitangwa n’ikipe y’u Rwanda iri mu irushanwa rigereranywa nk’Igikombe cy’Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’u Rwanda y’abagore izitabira irushanwa ry’umukino wa Tennis rizwi nka ‘Billie Jean King Cup’ rifatwa nk’Igikombe cy’Isi rigiye kubera mu Rwanda, iratanga icyizere gisendereye ko izitwara neza bishoboka.

Iri rushanwa rizitabirwa n’Ibihugu 11 birimo n’u Rwanda ruzaryakira, rikinwa mu byiciro, aho buri kipe iba ifite abakinnyi bane, ku munsi umwe, Igihugu kigakina n’ikindi imikino itatu, irimo ibiri ikinwa n’umukinnyi umwe n’undi umwe ukinwa n’abakinnyi babiri kuri buri kipe.

Iri rushanwa rizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 05 Kamena 2023, u Rwanda ruzakoresha abakinnyi batanu, kandi bose ngo barizewe nkuko byatangajwe n’umutoza wabo, Uwamahoro Bimenyimana Eric.

Yagize ati “Nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.”

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Tuyisenge Olive, na we yatanze icyizere gihagije, kuko biteguye ndetse bakaba barakoze n’umwiherero bitezemo umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.”

Iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruryitabiriye ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuryitabira bwa mbere muri 2021 ubwo ryaberaga muri Lithwania.

Ikipe y’u Rwanda ifite icyizere
Kapiteni na we yacyijeje Abanyarwanda

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umuburo bureba Abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe

Hatangajwe icyemezo cyafashwe mu kwimura abaturage gitandukanye n’ikitishimirwaga na bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.