Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyizere mu mubano n’u Burundi, abavuga ko u Rwanda rutabanira neza abaturanyi,…-Gen.(Rtd) Kabarebe yabivuye imuzi

radiotv10by radiotv10
01/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyizere mu mubano n’u Burundi, abavuga ko u Rwanda rutabanira neza abaturanyi,…-Gen.(Rtd) Kabarebe yabivuye imuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’abaturanyi, avuga ko nk’u Burundi hakomeje kuba ibiganiro bitanga icyizere, Uganda na Tanzania bikaba bibanye neza, ikibazo kikaba kikiri kuri Congo.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Abanyamererika CSIS cyibanda ku masomo y’Ububanyi n’Amahanga n’umutekano.

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi Mvemba Dizolele, waganiriye na Gen (Rtd) James Kabarebe, yamubajije impamvu u Rwanda nubwo rukomeje kwiyubaka ndetse rukaba rugeze ku ntambwe ishimishije, ariko rukigorwa no kubana n’Ibihugu by’ibituranyi.

Gen (Rtd) Kabarebe, yamusubije agira ati “Ntabwo ntekereza ko ari impano ko tugorwa no kumenya uko tubana n’abaturanyi kuko twagize imibanire myiza n’abaturanyi bacu. Nk’urugero ntitwigeze tugirana ikibazo na kimwe na Tanzania. Kuri Uganda, byagiye bihindagurika ariko dufitanye amateka maremare ndetse n’umubano ushikamye wubakiye ku mateka.”

Yakomeje avuga ko nko kuri iki Gihugu cya Uganda, nubwo mu myaka micye ishize, hajemo igitotsi mu mibanire yacyo n’u Rwanda, ariko Ibihugu byombi byabashije kubyikuramo mu buryo bworoshye.

Ati “Kuko ntakintu na kimwe gikomeye cyananirana gukemura hagati yacu na Uganda. Rero hagati yacu na Uganda, ubu tumeze neza. Kimwe n’u Burundi, ntabwo ari ibintu bikomeye cyane ngo bibe bifite amateka y’igihe kirekire, twagiye gusa tugirana ibyo tutumvikanaho bigenda bituruka ku bibazo byabo by’imbere mu Gihugu cyabo nka Coup d’Etat ya 2015, aho abantu benshi bahungiye hano, ariko twabambuye intwaro, turabacumbikira ahantu hamwe kandi turacyabafite, ntakintu wavuga ngo kiraremereye cyangwa ngo kirakomeye hagati yacu n’u Burundi ku buryo kitakemuka.”

James Kabarebe yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutazi kubanira neza abaturanyi, atari ukuri, kuko “rwose dufitanye imibanire myiza y’abaturanyi uretse mu Burengerazuba, DRC.”

Umunyamakuru yahise asaba Kabarebe gusobanura byihariye kuri Uganda yabayemo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda ubu, avuga ko no mu muryango w’abavandimwe hatajya haburamo ibibazo, ariko iyo bafitanye amateka, bayubakiraho, bakabikemura, ndetse ko ubu umubano w’u Rwanda na Uganda, uhagaze neza kurusha ikindi gihe.

Naho ku Burundi, Kabarebe yavuze ko nta bibazo bikomeye byabaye hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, kuko byatangiye muri 2015, ariko bikongera gukomeza no kuba iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda cyarahisemo kujya gufatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC) gisanzwe gikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukaba ugishaka guhungabanya umutekano warwo.

Ati “Ibyo kuri twe byaduteye impungenge, ariko ku Burundi biracyashoboka ko tuganira kandi n’ubundi n’ubu turi kuganira, kandi twizeye ko igihe kizagera tuzabisohokamo.”

Kuri Congo

Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse ku mibanire y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, na cyo gifitanye amateka n’u Rwanda, kandi ko ubundi ibi Bihugu byari bikwiye kuyubakiraho bikabanirana neza.

Avuga ko ariko muri ayo mateka, abantu bashobora gukuramo icyo bubakiraho ubucuti, ariko nanone hakaba habamo icyatera umwuka mubi. Ati “Byose byaterwa n’amahitamo.”

Yamuhaye nk’urugero ko u Rwanda rwigeze kuba rufite abasirikare b’Abanyekongo bakoranaga n’abakoloni b’Ababiligi, ubwo Abadage batsindwaga intambara ya mbere y’Isi mu 1923, ku buryo byafashe imyaka 40 kugera mu myaka y’ 1960 ubwo u Rwanda rwagiraga igisirikare cyarwo.

Ati “Rero twagiranye amateka duhuriyeho. Noneho mu 1959 ubwo habaga Jenoside ya mbere yakorewe Abatutsi, ubwo baburabuzwaga mu karere, Abanyarwanda benshi bahungiye muri Zaire […] rero Congo yacumbikiye abantu bacu kandi bagiye banahagirira amahirwe, mu burezi, barahakurira.”

Kabarebe avuga ko ubundi amateka nk’aya abantu bayubakiyeho, bakabana neza, ariko nanone ko habayeho kutayaha agaciro bashobora kuyakuramo ibishobora kubatera ibibazo.

Yatanze nk’urugero ubwo ingabo zahoze ari iza RPF, zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, uwari Perezida wa Congo, Mobutu, yazirwanyije azibuza gutaha mu Gihugu cyabo, agafasha ubutegetsi bwariho butegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabarebe avuga ko ibi na byo biri mu bijya bizamura umwuka mubi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, ariko ko byaje kuba bibi, ubwo abakoze Jenoside bahungiraga muri Congo bafite intwaro ndetse bakazigumana, ndetse Mobutu akaza kubashyira hafi y’umupaka w’iki Gihugu n’u Rwanda bagakomeza guteza umutekano mucye nyuma yuko RPF ibohoye u Rwanda.

Nanone kandi kuva ubwo aba bajenosideri bahungiye muri Congo, kuva mu 1996 bakomeje kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ari na wo muzi w’ibibazo bihari ubu hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Aha ni na ho havukiye umutwe waje kuvamo M23 y’ubu ugamije kurwanya akarengane kakomeje gukorerwa aba Banyekongo, gakorwa n’umutwe wa FDLR wamaze kwinjira mu mikoranire n’igisirikare cya Congo, ndetse ukaba ushyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC kidakomeye, ndetse ko cyabonerwa umuti mu gihe haba hari ubushake bwa Politiki.

Yagarutse kandi ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, idakwiye, irimo kuzamura urwango rugirirwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu gihe nyamara Abanyekongo bo batajya babangamirwa mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 8 =

Previous Post

Igihingwa basuzuguraga bamenye ibanga ryacyo none imbuto zacyo zabaye iyanga

Next Post

Abambuwe uburenganzira bw’aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abambuwe uburenganzira bw’aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi

Abambuwe uburenganzira bw'aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.