Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikaba bikekwa ko yaba yarishwe n’abagabo babiri baherukanaga kubabonana.
Umurambo w’uyu mugore witwa Ingabire Nadine, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026 muri iriya nzu yifashishwa n’abashaka kuruhuka iherereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe yicuruza [ibizwi nk’uburaya], ndetse ko yari yagiye muri iriya lodge ajyanywe n’abifuzaga ko baryamana.
Umurambo we wabanje kubonwa n’umwe mu bakozi b’akabari k’iriya logde, wawubonye agahita atabaza abari aho, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari bahari.
Yagize ati “Yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye, ngiye bakinguyeho gato ndungurutsemo, sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamemo yubitse inda.”
Aba baturage bavuga ko umurambo wa nyakwigendera wari uzirikishije ishuka ku maguru, ndetse no mu kanwa bigaragara ko havuye amaraso.
Bamwe mu batuye muri aka gace bakeka ko uyu mugore yaba yarishwe n’abagabo babiri bari baherutse kubabonana bari kumwe baninjiranye muri icyo cyumba bamusanzemo yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, wavuze ko uru rwego kimwe n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bihutiye kuhagera.
Ati “Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye.”
Abatuye muri aka gace bavuga ko hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’uburaya, binatuma hari igihe hagaragara urugomo ruterwa n’abanywi baba bari no muri izo ngeso mbi.
RADIOTV10








