Icyo dupfana kiruta icyo dupfa- Masamba Intore yashimiye Muhoozi wamutumiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Masamba Intore, yashimiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wamutumiye mu birori by’isabukuru ye y’amavuko biri kuba muri izi mpera z’iki cyumweru, avuga ko u Rwanda na Uganda kuva cyera ari abavandimwe.

Gen Muhoozi wahishuye bamwe mu bazitabira ibiroro by’isabukuru y’amavuko ye, yari yatangaje ko Masamba Intore azabyitabira ndetse ko yishimiye kuzabyinana na we zimwe mu ndirimbo ze.

Izindi Nkuru

Muhoozi umaze iminsi avuga ko ubu yabaye Inkotanyi, icyo gihe yari yavuze ko yishimiye“kuzabyina indirimbo nihebeye ‘Inkotanyi cyane’.”

Masamba Intore yatangaje ko yitabiriye iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyabere ahitwa Lugogo mu Murwa Mukuru wa Kampala.

Yagize ati Mwakoze cyane Afande General MK [Muhoozi Kainerugaba] kuntumira mu Isabukuru yanyu i Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri State House. Nzaza kandi nzatarama.”

Masamba wagiye muri Uganda nyuma y’amezi macye u Rwanda na Uganda byubuye umubano wari umazemo igihe igitotsi, yagize ati “Ubucuti n’Umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa!”

Ubu butumwa bwa Masamba buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Gen Muhoozi mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yamuhaye impano y’umupira wo kwambara wanditseho ‘Inkotanyi’.

Masamba Intore yahaye Muhoozi impano

Kuri uyu wa Gatandatu muri Uganda habaye ibikorwa binyuranye byo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba wujuje imyaka 48 birimo Iki gitaramo ndetse n’isiganwa ku maguru n’ibikorwa bya siporo.

Mu gikorwa cya Siporo, Gen Muhoozi yanahawe igikombe na bamwe mu rubyiruko bamushimira kuba yaragize uruhare mu guteza imbere amahoro n’ubumwe mu Gihugu cyabo by’umwihariko kuba yaragize uruhare mu kubura umubano wa Uganda n’u Rwanda.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitariye isiganwa ku maguru, Gen Muhoozi, yavuze ko isabukuru ye y’imyaka 48 ayituye Igihugu cyose, ndetse ko Igihugu cyose kishimye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru