Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cy’u Burundi gikorana na FARDC mu bitero bihitana ubuzima bw’Abanyekongo batari bacye, cyitarukije igitero cy’amabombe cyagabwe ku mbaga y’abaturage bari bagiye gukorana inama n’ubuyobozi bwa AFC/M23 i Bukavu, mu gihe iri Huriro ryemeje ko ibisasu byarashwe ari ibyacyo.

Ni nyuma y’igitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, cy’ibisasu byarashwe mu mbaga y’abaturage benshi bari bitabiriye inama yabahuzaga n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riherutse kubohoza umujyi wa Bukavu.

Nyuma y’umwanya muto iki gitero kikimara kuba, Perezida wa M23, Batrand Bisimwa yatangaje ko iperereza ryihuse, ryagaragaje ko ibisasu byarashwe muri iki gitero ari iby’igisirikare cy’u Burundi.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig.Gen. Gaspard Baratuza, yahakanye aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Brig.Gen. Gaspard Baratuza wavugaga ko bugamije gushyira umucyo kuri ibi byatangajwe na M23 ku byabereye i Bukavu, yagize ati “FDNB yamaganye yivuye inyuma igikorwa kigayitse cyateguwe kandi cyakozwe ko nta musirikare w’u Burundi woherejwe mu mujyi wa Bukavu.”

Ni mu gihe igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe mu mikoranire n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bivigwa ko kimaze iminsi kisuganya ngo kijye gukaza ibitero bigamije guhangana n’umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, aho abarwanyi b’uyu mutwe, bamuruye abasirikare b’u Burundi, bakiruka bakiza amagara yabo berecyeza mu Gihugu cyabo.

Iki gitero cyamaganywe n’Ihuriro AFC/M23 cyahitanye ubuzima bw’inzirakarenga z’abaturage 13, gikomeretsa 72, nk’uko byemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + thirteen =

Previous Post

Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y’umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Next Post

Impamvu Min.Nduhungirehe yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Impamvu Min.Nduhungirehe yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.