Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku kabari kagaragayemo abakobwa babyina bambaye ubusa buriburi

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku kabari kagaragayemo abakobwa babyina bambaye ubusa buriburi

Photo/ Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse guta muri yombi abarimo nyiri akabari kagaragayemo abakobwa babyinaga bambaye ubusa, rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abaregwa bakoreshaga abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2024, ubwo inzego z’umutekano zasangaga abantu 22 muri aka kabari kitwa Viga Edelweiss.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, ndetse runakora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bantu, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Iyi dosiye ubu iregwamo abantu babiri, ari bo nyiri aka kabari ndetse n’uwagacungaga, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 23 Kanama 2024 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Dr Murangira kandi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri aba bantu n’aka kabari, ryagaragaje ko aba baregwa bakoreshaga abakobwa muri kariya kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira inama abafite utubari kwirinda ibikorwa bigamije gushakira inyungu mu bandi nk’abakozi babo, babashora mu bikorwa nk’ibi by’ubusambanyi cyangwa ibindi biganisha ku bashakamo inyungu z’amafaranga.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 51/2018 RYO KU WA 13/08/2018 RYEREKEYE GUKUMIRA, KURWANYA NO GUHANA ICURUZWA RY’ABANTU NO GUSHAKIRA INYUNGU MU BANDI

Ingingo ya 24: Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

Umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi:

1º gushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo;

2º gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore;

3º gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

4º gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina;

5º gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

6º kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu;

7º gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi;

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Igihano cy’igifungo kivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo cyikuba kabiri ku muntu ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi iyo: 1° icyaha gikozwe ku bantu benshi; 2° icyaha cyakozwe n’abantu benshi bafatanyije;

3° uwakoze icyaha yifashishije intwaro;

4° icyaha gikozwe n’uwo uwagikorewe akomokaho cyangwa undi wese bafitanye isano;

5° icyaha cyakozwe n’umukozi wo mu rugo rw’uwo yagikoreyeho;

6° icyaha gikozwe n’umuntu uyobora uwagikorewe, ukora imirimo rusange igenewe abaturage, umwarimu, umurezi cyangwa ushinzwe imiryango ishingiye ku myemerere.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikorewe umwana, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 12 =

Previous Post

Menya izindi serivisi z’ubutaka zitazongera gusabwa hakoreshejwe impapuro

Next Post

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo
FOOTBALL

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.