Thursday, September 12, 2024

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku kabari kagaragayemo abakobwa babyina bambaye ubusa buriburi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse guta muri yombi abarimo nyiri akabari kagaragayemo abakobwa babyinaga bambaye ubusa, rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abaregwa bakoreshaga abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2024, ubwo inzego z’umutekano zasangaga abantu 22 muri aka kabari kitwa Viga Edelweiss.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, ndetse runakora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bantu, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Iyi dosiye ubu iregwamo abantu babiri, ari bo nyiri aka kabari ndetse n’uwagacungaga, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 23 Kanama 2024 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Dr Murangira kandi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri aba bantu n’aka kabari, ryagaragaje ko aba baregwa bakoreshaga abakobwa muri kariya kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kugira inama abafite utubari kwirinda ibikorwa bigamije gushakira inyungu mu bandi nk’abakozi babo, babashora mu bikorwa nk’ibi by’ubusambanyi cyangwa ibindi biganisha ku bashakamo inyungu z’amafaranga.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 51/2018 RYO KU WA 13/08/2018 RYEREKEYE GUKUMIRA, KURWANYA NO GUHANA ICURUZWA RY’ABANTU NO GUSHAKIRA INYUNGU MU BANDI

Ingingo ya 24: Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

Umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi:

1º gushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo;

2º gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore;

3º gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

4º gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina;

5º gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

6º kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu;

7º gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi;

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Igihano cy’igifungo kivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo cyikuba kabiri ku muntu ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi iyo: 1° icyaha gikozwe ku bantu benshi; 2° icyaha cyakozwe n’abantu benshi bafatanyije;

3° uwakoze icyaha yifashishije intwaro;

4° icyaha gikozwe n’uwo uwagikorewe akomokaho cyangwa undi wese bafitanye isano;

5° icyaha cyakozwe n’umukozi wo mu rugo rw’uwo yagikoreyeho;

6° icyaha gikozwe n’umuntu uyobora uwagikorewe, ukora imirimo rusange igenewe abaturage, umwarimu, umurezi cyangwa ushinzwe imiryango ishingiye ku myemerere.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikorewe umwana, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist