Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi
Share on FacebookShare on Twitter

Nishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda, yamaganiye kure amakuru yari yatangiye kuvugwa ko ubukwe bwe bushobora kuba bwapfuye habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ayatokesha mu Izina rya Yezu, avuga ko ari “ibitero bya Satani.”

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amakuru y’abavugaga ko ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay, bwaba bwajemo kirogoya.

Ni mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 29 Ukuboza uyu mwaka, aho bamwe mu bavugaga aya makuru, bavugaga ko bwishwe n’ikibazo cyavutse hagati y’aba bombi gitewe n’umusore.

Bamwe bavugaga ko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, yaba yarafashe umukunzi we ari kumuca inyuma, bigatuma ubukwe bwabo bupfa.

Miss Nishimwe Naomie uherutse no gukorerwa ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower] yamaganiye kure aya makuru, avuga ko abayazamuye, ari nk’ibitero by’abadakunda ibyiza.

Mu butumwa bugufi yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram asubiza abazamuye aya makuru, Miss Naomie yagize ati “Ibitero bya Satani, mu izina rya Yesu!”

Miss Naomie watsindiye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge-Miss Rwanda muri 2020, we n’umukunzi we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, bamaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo, ndetse bakaba bakunze gushimisha benshi kubera uburyo babanamo bakundana bigaragaza ko bizira uburyarya.

Urukundo rwabo runezeza benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Next Post

Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye

Related Posts

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali Healing Worship Ministry yo mu Itorero ‘Power of Prayer Church’ yasabye andi makorali kurenga imyumvire y’amadini akajya yitabira ubutumire...

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi. Mu butumwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

by radiotv10
12/06/2025
0

Umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca, yibwe imodoka ye, ndetse akaba yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Uyu...

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba yakorewe ibirori byo gusezera ubusore...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

by radiotv10
10/06/2025
0

Annette Murava, Umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yavuze ko ntakibazo afitanye n’uyu bashakanye, kandi ko igihe kizagera...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye

Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.