Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Perezida Kagame avuga ku kuba yakongera guhura na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame avuga ku kuba yakongera guhura na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agira n’icyo avuga ku kuba yakongera guhura na Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi bakaganira ku bibazo biri hagati y’Ibihugu bayobora.

Perezida Kagame yabivugiye muri Qatar aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu, mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, akongera kubazwa ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudafite uruhare mu mutekano mucye uri mu burasirazuba bw’abaturanyi.

Ati “Sintekereza ko wumva ko u Rwanda ari ipfundo ry’ibibazo by’umutekano mucye mu karere. Nko muri Sudan, Somalia, no hakurya nko muri Repubulika ya Centre Africa ndetse n’iterabwoba twumva muri Mozambique. Simpamya ko biva mu Rwanda.”

Yakomeje agaruka ku buryo bwashyizweho bwo gushakira umuti ibibazo, ati “Hari uburyo bubiri: Bumwe ni ubwo muri Nairobi, ubundi ni ubwo muri Angola, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri kugishakira igisubizo. Ndetse hari n’Umuryango w’Abibumbye umazeyo imyaka 20. Ushobora gutekereza amafaranga n’igihe izo ngabo zimaze gukoreshayo, ntitwakabaye tugifite ibi bibazo mu gihe Umuryango w’Abibumbye uyoboye ibikorwa byo kugarura amahoro.”

Mu gukomeza gushaka umuti w’ibi bibazo; Perezida Kagame yavuze ko guhura na mugenzi we Felix Tshisekedi, bishoboka; ariko ko ubu yabihariye inzego zibishinzwe.

Ati “Iki kibazo cyaduhuje inshuro nyinshi, kandi dushobora no kongera, ariko nakubwiye ko hari inzira zashyizweho.”

Uwari uyoboye ikiganiro yahise abaza Perezida Kagame ati “Urabona iki kibazo kizarangira vuba, ndashaka kuvuga ko mu mwaka utaha u Rwanda rwitegura amatora. Urumva kizarangira mbere yayo?”

Umukuru w’u Rwanda yamusubije agira ati “Ndi kwibaza ko ushobora kuba utekereza ko ikibazo nk’iki kivugwamo Ibihugu bitandukanye, hashobora kuba harimo umuntu umwe ushobora kugikemura. Birashoboka ko umuntu umwe cyangwa Igihugu kimwe bashobora gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo, ariko ntabwo ashobora kugikemura wenyine. Tuzatanga umusanzu wacu.”

Mu bigaragazwa nk’intambwe imaze guterwa hashingiwe ku myanzuro z’inama z’i Luanda na Nairobi; ni uko abarwanyi ba M23 barekuye bimwe mu bice bari barigaruriye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Umuraperi ugezweho n’umugore we bagiye kwibaruka nyuma y’amezi 2 barushinze

Next Post

Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru meza ku mukinnyi nyamwamba w’ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.