Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo atagituye mu Karere ka Nyarugenge, ntacyamubuza kuzaza kuhatorera mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite; nk’uko yabisabwe n’abatuye aka Karere.
Ni icyifuzo cyatanzwe na Sheihk Musa Fazil Harelimana uyobora Umutwe wa Politiki wa PDI, ubwo yarimo agaragaza impamvu iri shyaka ryiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Sheikh Musa Fazil Harelimana wagaragaje impamvu nyinshi Umutwe wa Politiki ayoboye wiyemeje gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, zirimo iterambere yagejeje ku Gihugu ryigaragaza.
By’umwihariko kandi Musa Fazil Harelimana yagaragaje uburyo Imiyoborere irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yahaye agaciro idini ya Islam yakunze kudahabwa agaciro n’ubutegetsi bwabayeho mbere.
Yahise aboneraho kugeza kuri Perezida Paul Kagame ubutumire bwo kuba umwaka utahaza yazifatanya n’Abayisilamu ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bizihiza umunsi Mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu [Eid al-Fitr] yanagizemo uruhare ko wajya wihizwa mu Rwanda, kandi abayisilamu bakawufatanya n’Abanyarwanda bose, ndetse ubu kuri uyu munsi hakaba hatangwa ikiruhuko.
Perezida Paul Kagame yavuze ko atajya yanga ubutumire “cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza, bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, ubutumire bwangezeho, nanjye igisubizo ndakibahaye.”
Nanone kandi Musa Fazil Harelimana yagejeje kuri Perezida Paul Kagame icyifuzo cy’abatuye mu Karere ka Nyarugenge, bifuza ko yazaza kuhatorera nubwo yimutse muri aka Karere akaba atuye mu ka Gasabo.
Umukuru w’u Rwanda, ubwo yavugaga kuri iki cyifuro cy’aho gutorera, yavuze ko nubwo atagituye muri aka Karere ka Nyarugenge, atahimutse abigizemo uruhare, cyangwa atari uko atakihakunze.
Yagize ati “Ntabwo njye navuye hamwe ngo nge ahandi, kuko nanze aho nari ndi, uko byagenze, byakozwe n’abandi, njye nta ruhare mbifitemo, ariko ntibyambuza gutorera aho ari ho hose, nkagaruka nkifatanya namwe igihe muba mutora. Tuzaba turi kumwe ibyo ari byo byose.”
RADIOTV10