Minisiteri ya Siporo yiseguye ku Baturarwanda ku bitaragenze neza mu myinjirize y’abitabiriye umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rayon Sport wa mbere wabereye muri Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, ivuga ko hari abahagiriye ibibazo bakajyanwa kwa muganga, aho umwe ari we ukiri kwitabwaho n’abaganga.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 15 Kamena 2024, kuri Sitade Amahoro yakiniwemo umukino wa mbere kuva yavugururwa, igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho ubu ishobora no kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Iyi sitade yashyizwe ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 ikuwe ku bihumbi 25, yari yakubise yuzuye, dore ko n’amatike yo kwinjira yashize mbere y’umunsi w’umukino nyirizina.
Ni mu gikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ ari na cyo cya mbere kibereye muri iyi Sitade izafungurwa ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza imyaka 30 bamaze bibohoye.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri ya Siporo, yavuze ko “ishimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri sitade yanyu.”
Minisiteri ya Siporo kandi yashimiye inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zakoze akazi katoroshye kuri uyu mukino. Iti “Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abakeya bagiye kwa muganga baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.”
Ubutumwa bwa MINISPORTS busoza bugira buti “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Tubizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”
Mbere y’uko uyu mukino utangira, byari byatangajwe ko imiryango ifungura saa sita z’amanywa, ariko iza gufungurwa saa munani, ibyatumye hagaragara umuvundo mu gihe cyo kwinjira, wanatumye hari bamwe binjira ku mbaraga, bakanangiza bimwe mu bikorwa bya Stade.
RADIOTV10