Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafashe, bibogamye kandi bidakwiye binagoreka ukuri ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inibutsa ko akazi ko kurinda Igihugu gakorwa na RDF igakorana ubunyamwuga buteye ishema.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko “Ibihano byafashwe uyu munsi na Leta Zunze Ubumwe za America bidakwiye byibasira uruhande rumwe mu nzera z’amahoro kandi bigoreka bikanirengegiza ukuri kw’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ibi bihano bifashwe mu gihe uruhande rwa Leta ya DRC rukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ahubwo rwarakajije ibitero by’indege zitagira abapilote bihitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko nubwo hafatwa ibihano bimeze gute, “kurinda Igihugu cyacu ni ikimenyetso cy’icyubahiro Ingabo z’u Rwanda zishyize imbere mu buryo buteye ishema.”
U Rwanda kandi rwibukije ko ihuriro ry’ubutegetsi bwa Congo, ririmo n’abacancuro b’abanyamahanga, ndetse n’intagondwa z’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR, barwana bafatanyije na FADRC.
Ruti “Mu masezerano ya Washington, DRC yari yiyemeje kwitandukanya no guhagarika inkunga iha FDLR n’indi mitwe yiyambaje, ariko nta ntambwe yigeze iterwa mu kubishyira mu bikorwa.”
Guverinoma kandi yaboneyeho kwibutsa ko u Rwanda rwiyemeje kubahiriza mu buryo budasubirwaho ibyo rwiyemeje mu gihe DRC na yo yashyira mu bikorwa ibyo isabwa.
U Rwanda kandi ruvuga ko “rwishimiye isubukurwa ryo gushyira mu bikorwa imyanzuro, irimo na Komite Ihuriweho ishinzwe Ubugenzuzi [Joint Oversight Committee] na yo isaba ko hakoreshwa uburyo bureba impande zose.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igikomeje kuranwa n’ubushake bwo kubahiriza ibyo yiyemeje mu masezerano y’i Washington, birimo n’ibijyanye n’ubukungu mu karere.
Itangazo ryatangajwe n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za America bishinzwe imitungo yo hanze (U.S. Department of the Treasury’s Office of Foreign Assets Control, OFAC), rivuga ko ryafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda n’Aboffisiye Bakuru bane muri RDF.
Abo basirikare bakuru bafatiwe ibihano, ni General Mubarakh Muganga, Umugaba mukuru wa RDF, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Ruki Karusisi, na Brig Gen Stanislas Gashugi ushinzwe ibikorwa bya Special Force.
Ibi bihano byo mu buryo bw’ubukungu, birimo gufatira imitungo y’aba basirikare iri muri Leta Zunze Ubumwe za America cyangwa ikurikiranwa n’umuntu uri muri kiriya Gihugu.
Aba basirikare bakuru, America ibashinja kugira uruhare mu bikorwa bishinjwa RDF kugira mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko nta ruhare ingabo zarwo zifite muri Congo.
U Rwanda rwavuze kenshi ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kubera impungenge z’ibishobora kuruhungabanyiriza umutekano byaturuka muri DRC, birimo kuba ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bukorana n’umutwe wa FDLR wagambiriye kuva cyera gutera u Rwanda.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe n’abayobozi bakuru bayo, ku isonga Perezida Felix Tshisekedi, bavuze kenshi ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho, ibintu byatumye u Rwanda rushyiraho izo ngamba.
RADIOTV10










