Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze amagambo yamaganiwe kure yo kwibasira Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itaterera iyo, ahubwo ko hakwiye gusuzumwa ubureme bwayo n’cyo agamije.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Tshisekedi yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Bukavu, yavuze amagambo bamwe bafashe nka nyandagazi ubwo yibasiraga Perezida Kagame w’u Rwanda.

Mu gihe bizwi ko Umukuru w’u Rwanda ari umwe mu bayobozi bagira ubushishozi buhanitse ku Isi, yaba mu miyoborere ye ndetse no mu bikorwa bye, binatuma ashimwa na buri wese yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, Tshisekedi we yabirengeje ingohi amuvugaho ibinyuranye n’ibibonwa n’abandi, amugereranya na Hitler.

Nyuma y’aya magambo, benshi barimo n’Abanyekongo ubwabo, ndetse n’Abanyarwanda benshi, bamaganiye kure izi mvugo za Tshisekedi, bavuga ko atari amagambo akwiye kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko imvugo nka ziriya za Tshisekedi, zidakwiye kurekwa ngo zigende gutyo gusa.

Ati “Ni ukureba igihe abivugiye, uwo abwira, n’abo abwira. Tugomba natwe gusesengura, ariko ntabwo ari imvugo izana amahoro, si imvugo ikwiriye Umukuru w’Igihugu, ndetse si n’imvugo abantu bavuga ngo ‘ni ukubera ko wenda bari kwiyamamaza’ ngo duterere iyo ngo ntitubyiteho. Bigomba kwitabwaho bigomba gusuzumwa, bigomba guhabwa n’agaciro bitewe n’ubivuze.”

Mukuralinda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, yongeye kugaruka kuri ariya magambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, avuga ko byose bigamije guhumya uburari ashaka guhisha intege nke z’imiyoborere ye.

Ati “Niba rero umaze imyaka ibiri ubwira abaturage ko u Rwanda ari we mwanzi, ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose bibera muri kiriya Gihugu, ukavuga cyane cyane mu gace byegeranye; biragufasha kuba utabazwa impamvu washyize igice cy’Igihugu mu bihe bidasanzwe, ukavanaho abayobozi b’abasivile ugashyiraho ab’abasirikare ariko ntibigire icyo bitanga.”

Mukuralinda avuga ko Tshisekedi akomeje gutangaza ibi nyamara, Igihugu cye cyakagombye kuganira n’u Rwanda ku bibazo biri hagati yabyo, ku buryo imvugo nk’izi ziza zica intege urwo rugendo.

Ati “Niba umuntu yifata akavuga ngo umuntu tuzahurira mu ijuru, ngo sinzongera kuvugana na we, agasaba uwaba afite ubushobozi cyangwa ubushake ngo azaze amufashe ahirike buriya butegetsi, agatangira kugereranya umuntu na Hitler, kandi akavuga ko azakora ibishoboka byose ngo uwo muntu arangize nka Hitler; ubundi umuntu wamaze kugera kuri urwo rwego, ntiwagakwiye kuvugana na we.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rudashobora kujya mu murongo nk’uwa Tshisekedi ngo rusubizanye na we ku magambo nk’ariya yatangaje, ahubwo ko rugomba gusesengura icyatumye ayavuga.

Ati “Birashoboka ko ibihe arimo nibirangira bishobora kurangirana n’ayo magambo, na cyane ko abivuga nk’umuntu ushaka kuguma ku butegetsi kimwe na bamwe mu bandi biyamamaza usanga bagira u Rwanda urwitwazo, bikwereka ko ibyo baba bavuga atari ukuri ahubwo nyine ari urwitwazo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

Next Post

BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.