Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko yatunguwe n’imvugo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wavuze ko Igihugu cye gishobora gutera u Rwanda giciye muri Kirundo, mu gihe hari hatangiye inzira z’ibiganiro byo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

Mu minsi ishize inzego zishinzwe ubutasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo mu Burundi, mu biganiro bigamije kubura umubano hagati y’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi.

Perezida Evariste Ndayishimiye, mu kiganiro yagiranye na BBC, yabaye nk’unyuranya n’uyu murongo watangiye, aho yavuze ko Igihugu cye ngo gifite amakuru ko u Rwanda rushaka kugitera runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Burundi bwafunze imipaka mu ntangiro za 2024, bwashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya kiriya Gihugu, mu gihe rwo rwabihakanye, ndetse n’uyu mutwe ukabyamagana wivuye inyuma.

Perezida Ndayishimiye muri iki kiganiro yagiranye na BBC, yongeye kuzamura ibi birego by’ibinyoma, aho yagize ati “Tuzi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Republika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, rubicishije ku mutwe wa Red- Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Ni amagambo atakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe hari hatangiye inzira z’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibi Bihugu byombi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yagize ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri inzego zo za gisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari ziri guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu iduhuza bitewe n’ibirimo biraba mu burasirazuba bwa Congo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru, yari yavuze ko hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Yari yavuze ko nubwo ibi biganiro biri mu ntangiro, ariko hari icyizere ko bizatanga umusaruro ku buryo umubano w’ibi Bihugu byombi uzahurwa, n’imipaka igafungurwa, ababituye bakongera kugenderana kivandimwe nk’uko byari bisanzwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo

RADIOTV10

Comments 1

  1. Rinda says:
    8 months ago

    Utazi umurundi amurunda mu nzu. Ni akumiro pe. Ese ni iki gihora gituma Ndayishimiye yikanga guterwa n u Rwanda? Bigaragara neza ko hari ibyo yakoze bibi ku Rwanda n abanyarwanda, bihora bimukomanga ku mutima akibaza ko u Rwanda rutazabyihanganira. Rero mu biganiro biba, nahumurizwe. NEVA yahemukiye u Rwanda mu by ukuri nta rwitwazo nk impamvu yo guhemuka. Ariko abanyarwanda twirengagiza byinshi mu rwego rwo gushaka kubana neza. Gusa ntituyobewe ko AKABAYE ICWENDE KATOGA, N IYO UGAKUBYE UMUNUKO NTUJYA USHIRAMO. Rero NEVA nareke ubucwende abe IGISABO 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 yuzure amahoro, areka amagambo yo guhora mu ntambara. Ese abona ari iki yakungukira mu ntambara?
    NEVA!! Nawe nudutera twe tuzakurasa tuguhagaze hejuru. Maze ndore. Reka kwishinga so wawe Kisegeti.

    Reply

Leave a Reply to Rinda Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

Next Post

America irikomanga mu gatuza ko yivuganye benshi b’umutwe wayizengereje

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America irikomanga mu gatuza ko yivuganye benshi b’umutwe wayizengereje

America irikomanga mu gatuza ko yivuganye benshi b’umutwe wayizengereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.