Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo ya Human Rights Watch ivuga ko abanyapolitiki b’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze babayeho mu bwoba bwo kugirirwa nabi n’u Rwanda, ikavuga ko uyu muryango iteka uba ugamije kugaragaza ishusho inyuranye n’ukuri y’u Rwanda wo “wamaze gushushanya mu ntekerezo zabo.”
Ni nyuma y’uko uyu Muryango Mpuzamahanga Human Right Watch uharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu, ushyize hanze raporo, uvugamo ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda baba hanze yarwo ngo babitswemo ubwoba.
Muri iyi raporo ya paji 115, uyu muryango uvuga ko hari n’abanyapolitiki bo mu Rwanda, baba hanze yarwo, baruciye bakarumira ngo bakanazinukwa n’ibya politiki, ngo kuko bagize icyo bavuga byabagiraho ingaruka, ndetse ngo bakaba badashobora gusura imiryango yabo.
Nk’uko n’ubundi uyu muryango wakunze kujya utangaza amakuru anyuranye n’ukuri ku Rwanda, wongeye kuvuga ko hari abantu bahohoterwa, ngo n’ababurirwa irengero, ndetse ngo no kuba Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ngo zikoresha ingufu z’umurengera.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yamaganye ibi bikubiye muri iyi raporo, ivuga ko bigamije kugaragaza isura inyuranye n’ukuri ku Rwanda.
Iri tangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rigira riti “Human Right Watch ikomeje kugaragaza ishusho iyobya y’u Rwanda isanzwe iba mu byiyumviro byabo gusa.”
Iri tangazo rivuga ko “Ibyegeranyo byose bikorwa ku Rwanda bigaragaza ko rukataje mu kubahiriza Uburenganzira bwa muntu, guteza imbere imibereho myiza, ndetse no kwiha agaciro kw’Abanyarwanda mu myaka 29 ishize, biri ku rwego ntangarugero, ndetse n’inzira y’amajyambere.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko itazayobywa n’ibitangazwa n’abavuga nabi u Rwanda nk’uku, ngo bibe byayica intege mu rugendo irimo ruganisha u Rwanda aheza.
Iyi Raporo ya Human Rights Watch yasohotse mu gihe Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwatangiye kuburanisha ubujurire ku mpaka zo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro mu Rwanda, aho bivugwa ko ntakindi iyi raporo igamije, uretse kongera gushaka kurogoya uyu mugambi.
RADIOTV10