Umuyubozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko nyuma yo gusesengura ibaruwa yanditswe n’uwiyita ko ayobora umuryango w’Abarasita muri aka Karere asaba ko bakora imyigaragambyo yamagana ibyatangajwe na Apotre Paul Gitwaza, basanze harimo amakabyankuru, nk’aho yavuze ko Abarasita bo ku Isi yose bababajwe n’ibyo uyu mukozi w’Imana yabavuzeho, bakaba baramugiriye inama yo kumurega aho kwigaragambya.
Ni nyuma yuko uwitwa Steven Gakiga yanditse ibaruwa avuga ko ari umuyobozi w’Abarasita mu Karere ka Rubavu, asaba ubuyobozi bw’aka Karere guha uburenganzira abarasita gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamaganga ibyatangajwe na Gitwaza wavuze ko Rastafari ari idini rya satani.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko ubuyobozi koko bwakiriye ibaruwa y’uyu muntu, wavugaga ko bifuzaga gukora urugendo rw’amahoro nk’umuryango w’abarasita b’i Rubavu, ndetse hakabaho gusuzuma iby’uyu muryango, ariko ko basanze utabaho.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko “Icya mbere twasanze nta muryango wanditswe uzwi mu rwego rw’amategeko wa bariya Barasita, umuntu wabyanditse ntakintu kitugaragariza ko ahagarariye abandi, kandi burya abantu iyo bafite amategeko abagenga, n’icyo bakora kiba gifite umutekano kubera ko uwakibazwa arazwi.”
Mulindwa akomeza avuga ko uwanditse iriya baruwa, ahubwo yiyitiriye abandi bantu, kandi ko bakurikije imvugo yakoresheje, harimo amakabyankuru.
Ati “Yaranditse ngo abarasita bo ku Isi yose barababaye, tubona ko harimo gukabya, ese abarasita bo ku Isi yose bamugejejeho ubutumwa babinyujije hehe?”
Gusa avuga ko ari uburenganzira bwabo bwo kuba barega umuntu wabavugaho ibintu bibasebya ariko bikagira umurongo uhamye binyuramo.
Ati “Dufite inzego z’ubutabera zikora neza, twabasabye gukurikirana Apotre Gitwaza ku giti cye kandi bakanyura mu nzego z’ubutabera. Inzira yo gukora urugendo, ntabwo twigeze tubona ko yabamo igisubizo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ubuyobozi bwaganiriye n’uwanditse iriya baruwa, bukamugaragariza ko urwo rugendo bifuzaga gukora ntacyo rwari gutanga ku byo bavugaga ko bashaka kwamagana.
Ati “Twagiranye ikiganiro turaganira, turamubaza tuti ‘ngaho tugaragarize ukuntu urugendo rwabereye i Rubavu, ari rwo rwabuza Gitwaza utanabarizwa muri Rubavu utaranavugiye ayo magambo i Rubavu, ni gute?”
Mulindwa avuga ko aba barasita bagiriwe inama yo kurega Gitwaza cyangwa na bo bakajya kumusubiza bakoresheje itangazamakuru nk’uko ubutumwa bwe ari ho bwanyuze.
RADIOTV10