Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo ubuyobozi buvuga ku Barasita basabye kwigaragambya bamagana ibyatangajwe ‘n’Intumwa y’Imana’ Gitwaza

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in MU RWANDA
0
Icyo ubuyobozi buvuga ku Barasita basabye kwigaragambya bamagana ibyatangajwe ‘n’Intumwa y’Imana’ Gitwaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyubozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko nyuma yo gusesengura ibaruwa yanditswe n’uwiyita ko ayobora umuryango w’Abarasita muri aka Karere asaba ko bakora imyigaragambyo yamagana ibyatangajwe na Apotre Paul Gitwaza, basanze harimo amakabyankuru, nk’aho yavuze ko Abarasita bo ku Isi yose bababajwe n’ibyo uyu mukozi w’Imana yabavuzeho, bakaba baramugiriye inama yo kumurega aho kwigaragambya.

Ni nyuma yuko uwitwa Steven Gakiga yanditse ibaruwa avuga ko ari umuyobozi w’Abarasita mu Karere ka Rubavu, asaba ubuyobozi bw’aka Karere guha uburenganzira abarasita gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamaganga ibyatangajwe na Gitwaza wavuze ko Rastafari ari idini rya satani.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko ubuyobozi koko bwakiriye ibaruwa y’uyu muntu, wavugaga ko bifuzaga gukora urugendo rw’amahoro nk’umuryango w’abarasita b’i Rubavu, ndetse hakabaho gusuzuma iby’uyu muryango, ariko ko basanze utabaho.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko “Icya mbere twasanze nta muryango wanditswe uzwi mu rwego rw’amategeko wa bariya Barasita, umuntu wabyanditse ntakintu kitugaragariza ko ahagarariye abandi, kandi burya abantu iyo bafite amategeko abagenga, n’icyo bakora kiba gifite umutekano kubera ko uwakibazwa arazwi.”

Mulindwa akomeza avuga ko uwanditse iriya baruwa, ahubwo yiyitiriye abandi bantu, kandi ko bakurikije imvugo yakoresheje, harimo amakabyankuru.

Ati “Yaranditse ngo abarasita bo ku Isi yose barababaye, tubona ko harimo gukabya, ese abarasita bo ku Isi yose bamugejejeho ubutumwa babinyujije hehe?”

Gusa avuga ko ari uburenganzira bwabo bwo kuba barega umuntu wabavugaho ibintu bibasebya ariko bikagira umurongo uhamye binyuramo.

Ati “Dufite inzego z’ubutabera zikora neza, twabasabye gukurikirana Apotre Gitwaza ku giti cye kandi bakanyura mu nzego z’ubutabera. Inzira yo gukora urugendo, ntabwo twigeze tubona ko yabamo igisubizo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ubuyobozi bwaganiriye n’uwanditse iriya baruwa, bukamugaragariza ko urwo rugendo bifuzaga gukora ntacyo rwari gutanga ku byo bavugaga ko bashaka kwamagana.

Ati “Twagiranye ikiganiro turaganira, turamubaza tuti ‘ngaho tugaragarize ukuntu urugendo rwabereye i Rubavu, ari rwo rwabuza Gitwaza utanabarizwa muri Rubavu utaranavugiye ayo magambo i Rubavu, ni gute?”

Mulindwa avuga ko aba barasita bagiriwe inama yo kurega Gitwaza cyangwa na bo bakajya kumusubiza bakoresheje itangazamakuru nk’uko ubutumwa bwe ari ho bwanyuze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 10 =

Previous Post

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze iyo mu Burundi mu irushanwa ribera i Kigali

Next Post

RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika

RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.