U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote na za misile mu mujyi wa Lviv uri mu burengerazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu na Polonye, cyahitanye abantu barindwi barimo abana batatu, Ukraine ikaba isaba Ibihugu by’i Burayi kuyifasha kugira ngo ihangane n’ibi bitero.
Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, cyanangije ibikorwa remezo byinshi muri uyu mujyi.
Ni igitero kibaye nyuma y’umunsi umwe u Burusiya bugabye ikindi gitero gikomeye cya misile ku kigo cya gisirikare, kigahitana abantu 50 abandi berenga 100 bagakomereka.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy yavuze ko Ibihugu byo mu burengerazuba by’inshuti, bikwiye gufasha Igihugu cye guhagarika iri iterabwoba, binyuze mu kuyiha ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere.
Zelenskiy yongeye gusaba ibi Bihugu ko byaha Ukraine uburenganzira ikarasa mu Burusiya ikoresheje intwaro zirasa kure yahawe n’ibi Bihugu.
Zelenskiy yagize ati “Uwo ari we wese ushaka gutanga ubushobozi bwatuma u Burusiya buhagarika ibi bitero, akore ibishoboka byose kugira ngo ibi ibitero bukomeje kugaba ku mijyi yo muri Ukraine bihagarare.”
U Burusiya ntiburagira icyo buvuga kuri ibi bitero, icyakora kuri uyu wa Gatatu bwavuze ko Ukraine nigerageza kurasa misile ku butaka bwayo, “moscow izayigabaho ibitero itigeze ibona.”
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyatangaje mu bitero u Burusiya bumaze iminsi bugaba kuri iki Gihugu, cyashoboye gupfubya misile zirindwi muri 13, ndetse kirasa indege za drone 22 muri 29 u Burusiya bwari bwohereje kurasa muri Ukraine.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10