Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote na za misile mu mujyi wa Lviv uri mu burengerazuba bwa Ukraine hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu na Polonye, cyahitanye abantu barindwi barimo abana batatu, Ukraine ikaba isaba Ibihugu by’i Burayi kuyifasha kugira ngo ihangane n’ibi bitero.

Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, cyanangije ibikorwa remezo byinshi muri uyu mujyi.

Ni igitero kibaye nyuma y’umunsi umwe u Burusiya bugabye ikindi gitero gikomeye cya misile ku kigo cya gisirikare, kigahitana abantu 50 abandi berenga 100 bagakomereka.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy yavuze ko Ibihugu byo mu burengerazuba by’inshuti, bikwiye gufasha Igihugu cye guhagarika iri iterabwoba, binyuze mu kuyiha ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere.

Zelenskiy yongeye gusaba ibi Bihugu ko byaha Ukraine uburenganzira ikarasa mu Burusiya ikoresheje intwaro zirasa kure yahawe n’ibi Bihugu.

Zelenskiy yagize ati “Uwo ari we wese ushaka gutanga ubushobozi bwatuma u Burusiya buhagarika ibi bitero, akore ibishoboka byose kugira ngo ibi ibitero bukomeje kugaba ku mijyi yo muri Ukraine bihagarare.”

U Burusiya ntiburagira icyo buvuga kuri ibi bitero, icyakora kuri uyu wa Gatatu bwavuze ko Ukraine nigerageza kurasa misile ku butaka bwayo, “moscow izayigabaho ibitero itigeze ibona.”

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyatangaje mu bitero u Burusiya bumaze iminsi bugaba kuri iki Gihugu, cyashoboye gupfubya misile zirindwi muri 13, ndetse kirasa indege za drone 22 muri 29 u Burusiya bwari bwohereje kurasa muri Ukraine.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

Next Post

Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.