Thursday, September 12, 2024

Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije Abadepite baherutse kurahirira gutangira inshingano zabo nk’intumwa za rubanda, mu biganiro bakomeje guhabwa bizabafasha gutangira neza inshingano zabo.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, cyakurikiwe n’Abadepote baherutse kurahira mu kwezi gushize, barimo na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa ndetse na ba Visi Perezida bombi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko “Brig Gen Ronald Rwivanga yahaye ikiganiro Abadepite bagize Manda ya 5 bamaze kurahira, aho bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira neza inshingano (induction course).”

Ubuyobozi bwa RDF bukomeza buvuga ko iki kiganiro “Cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buganirije izi ntumwa za rubanda ku ngingo y’urugamba rwo Kwibohora, nyuma yo kuganirizwa ku zindi ngingo zirimo ugendo rwo kubaka u Rwanda, imikoreshereze y’amategeko, imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’imikoranire n’izindi nzego, bagejejweho na Hon. Tito Rutaremara, umwe mu nararibonye muri Politiki y’u Rwanda.

Aba Badepite baherutse kwinjira mu Nteko y’u Rwanda kandi baherutse kuganirizwa ku ngingo irebana no kujya impaka ku mategeko no kuyatora, gutsura umubano n’amahanga, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST2), igenamigambi ry’Igihugu n’itegurwa ry’ingengo y’imari.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite na ba Visi Perezida bari muri iki kiganiro
Umuvugizi wa RDF yaganirije Abadepite ibirimo amateka y’urugamba rwo kwibohora

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist