Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Umukandida ku mwanya wa Perezida avuga ku mpano y’igitoki yahawe n’umuturage

radiotv10by radiotv10
04/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Umukandida ku mwanya wa Perezida avuga ku mpano y’igitoki yahawe n’umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Frank Habineza wiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yahawe impano y’igitoki n’umuturage wo mu Karere ka Rutsiro, ibintu byakoze ku mutima uyu munyapolitiki wifuza kuyobora Abanyarwanda.

Uyu Mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda), amaze iminsi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro na Karongi, aho yakiriwe n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye kuri site ya Musasa mu Murenge wa Musasa.

Ni ho umuturage wari waje gukurikirana ibi bikorwa, yashyikirije Hon Dr Frank Habineza impano y’igitoki n’imbuto z’amatunda, abimuhera imbere y’imbaga y’abaturage.

Dr Frank Habineza avuga ko akomeje kwishimira uburyo abaturage bakomeje kumwakira aho ajya kwiyamamariza hose, aho ahasanga imbaga y’abaturage benshi.

Yagize ati “Batugaragarije urugwiro rukomeye cyane, batubyiniye, bavuze Imivugo, bakoze iki…ibintu byose birashimishije cyane, wabonye ko baduhaye n’impano, baduhaye igitoki, baduha amatunda, twishimye cyane.”

Dr Frank Habineza avuga ko ibi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa politiki, ku buryo bishyira bakizana ku wo bifuza gushyikira uwo ari we wese ndetse bakanabimugaragariza.

Uyu Mukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, yanizeje abaturage bo muri uyu Murenge wa Musasa, ko nibamutora azakemura zimwe mu mbogamizi bagaragaje zibangamira iterambere ryabo.

Yagize ati “Nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandidada-Depite bacu na bo bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu.”

Imwe mu migabo n’imigambi Dr Frank Habineza akomeje kugeza ku baturage muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, ni ukubasezeranya ko natorwa, azakuraho imisoro ku butaka, ngo kuko batari bakwiye gusorera gakondo yabo.

Umuturage yashyikirije Frank Habineza impano y’igitoki n’amatunda
Dr Frank Habineza avuga ko byamushimije cyane
Yabizeje ko bazubakirwa isoko rigezweho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + fifteen =

Previous Post

The Scary Reason Healthy People Die After an ER Visit

Next Post

Sierra Leone: Abashyingiranwa n’abana batarageza imyaka n’ababishyigikiye akabo kashobotse

Related Posts

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sierra Leone: Abashyingiranwa n’abana batarageza imyaka n’ababishyigikiye akabo kashobotse

Sierra Leone: Abashyingiranwa n’abana batarageza imyaka n’ababishyigikiye akabo kashobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.