Dr Frank Habineza wiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yahawe impano y’igitoki n’umuturage wo mu Karere ka Rutsiro, ibintu byakoze ku mutima uyu munyapolitiki wifuza kuyobora Abanyarwanda.
Uyu Mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda), amaze iminsi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro na Karongi, aho yakiriwe n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye kuri site ya Musasa mu Murenge wa Musasa.
Ni ho umuturage wari waje gukurikirana ibi bikorwa, yashyikirije Hon Dr Frank Habineza impano y’igitoki n’imbuto z’amatunda, abimuhera imbere y’imbaga y’abaturage.
Dr Frank Habineza avuga ko akomeje kwishimira uburyo abaturage bakomeje kumwakira aho ajya kwiyamamariza hose, aho ahasanga imbaga y’abaturage benshi.
Yagize ati “Batugaragarije urugwiro rukomeye cyane, batubyiniye, bavuze Imivugo, bakoze iki…ibintu byose birashimishije cyane, wabonye ko baduhaye n’impano, baduhaye igitoki, baduha amatunda, twishimye cyane.”
Dr Frank Habineza avuga ko ibi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa politiki, ku buryo bishyira bakizana ku wo bifuza gushyikira uwo ari we wese ndetse bakanabimugaragariza.
Uyu Mukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, yanizeje abaturage bo muri uyu Murenge wa Musasa, ko nibamutora azakemura zimwe mu mbogamizi bagaragaje zibangamira iterambere ryabo.
Yagize ati “Nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandidada-Depite bacu na bo bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu.”
Imwe mu migabo n’imigambi Dr Frank Habineza akomeje kugeza ku baturage muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, ni ukubasezeranya ko natorwa, azakuraho imisoro ku butaka, ngo kuko batari bakwiye gusorera gakondo yabo.
RADIOTV10