Paul Rusesabagina uherutse guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho asanzwe atuye, umukobwa we wakunze gusaba ko arekurwa, yahise agaragaza akamuri ku mutima.
Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa gufungwa imyaka 25, yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Akirekurwa ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, ari na ho yavuye yerecyeza i Doha ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, yahagurutse Doha muri Qatar yerecyeza i Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America asanze umuryango we.
Nyuma yuko agezeyo, umukobwa we Carine Kanimba wakunze gusaba ko umubyeyi we arekurwa ndetse agatangaza ko afite icyizere gihagije ko azafungurwa, yahise agira icyo avuga ubwo umubyeyi we yari amaze kugera muri America.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Carine Kanimba, yagize ati “Paul Rusesagina yamaze kugera mu buzima busanzwe. Data yamaze kugera i San Antonio muri Texas.”
Carine Kanimba yaboneyeho gushimira abagize uruhare bose mu gutuma umubyeyi we arekurwa, ati “Ndashimira buri wese wakoze cyane kugira ngo agere mu rugo. Cyera kabaye umuryango wacu wongeye guhura uyu munsi.”
Paul Rusesabagina wari wahagarutse i Doha mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatatu, yageze i Houston mu masaha y’umugoroba, aho yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bizwi nka Brooke Army Medical Center, kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuzima.
Ubwo Rusesabagina yarekurwaga hamwe n’abandi bantu 19 baregwaga hamwe mu rubanza rw’abagize uruhare mu bitero bya MRCD-FLN, hagaragaye amabaruwa arimo iy’uyu mugabo wayoboraga iyi mpuzamashyaka, yo gusaba imbabazi.
Muri iyi baruwa kandi, Rusesabagina yavuze ko azibukiriye atazongera kurota kuba yakwijandika mu bya politiki yo guhemukira u Rwanda.
RADIOTV10