Abo mu miryango y’abantu batandatu barimo babiri bafitanye isano bari n’abanyeshuri, bagwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butari buzwi, giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, basaba Imana ko nibura imibiri yabo yaboneka bakabashyingura kuko icyizere cyo kuba bakiriho, cyayoyotse burundu.
Inkuru y’iki kirombe cyagwiriye abantu batandatu yamenyekanye mu cyumweru gishize, bivugwa ko cyaridutse tariki 19 Mata 2023, kikagwira abantu batandatu barimo abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye.
Kuva icyo gihe, hahise hatangira imirimo yo gushakisha aba bantu, kugeza ubu bakaba bataraboneka, ndetse n’icyizere cyo kuba bakiriho cyari gifitwe na bamwe kikaba cyararangiye.
Umubyeyi w’umwe mu bagwiririwe n’iki kirombe, avuga ko umwana we yitwa Nibayisenge Samuel ndetse n’undi witwa Irumva Moïse wa mukuru we.
Ati “Cyagwiriye abana banjye babiri, kuko umwe ni uwanjye, undi ni uwa mukuru wanjye. Twagize ikibazo kuko abo bana ni abanyeshuri bigaga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.”
Uyu mubyeyi avuga ko nta cyizere cyo kuba bakiriho, ariko ko nibura n’iyo imibiri yabo yaboneka, bakayishyingura kuko no kuba itaboneka na byo birushaho kubashengura.
Ati “Nta cyizere ko bafite ubuzima, ariko nibura tugashyingura, kandi n’ababikoze bagakurikiranwa bagahanwa kuko birababaje. Kugeza kuri iyi tariki ntabwo nakubwira ngo icyo nifuza ni amafaranga, kuko amafaranga yari kuzampa ni menshi nta n’ayo nabona, ahubwo ni ukubanza nkamubona nkamushyingura, ibindi bikazaba nyuma.”
Aba baturage bashyize imbere kuba babona abantu babo bakabashyingura, bavuga ko nibiba ngombwa bazahabwa n’impozamarira.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko ubu igishyizwe imbere ari ibikorwa by’ubutazi, byarangira hakazakurikiraho iby’impozamarira.
Ati “Reka tubanze turangize ibi. Andi makuru yaboneka nyuma y’ibyo bikorwa by’ubutabazi, twiteguye kuyibamenyesha.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10