Monday, September 9, 2024

Irushanwa ryo kumurika imideri ryari rimaze imyaka itanu ritaba mu Rwanda riragarutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Irushanwa Caliente Fashion Competition ryaherukaga kuba muri 2018, rikaza guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19, rigarukanye udushya turimo ibihembo bizatangwamo.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rigamije kuzamura impano z’urubyiruko mu mwuga we kwerekana imideri.

Manirakiza Boris usanzwe ari umutoza wo kumurika imideri akaba ari mu bategura iri rushanwa, yagize ati “Ikindi kandi iri rushanwa rigamije guteza imbere umuco mu rubyiruko no gukomeza kuzamura imyambaro ikorerwa mu Rwanda.”

Muri iri rushanwa rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, harimo ibyiciro binyuranye birimo inzu y’imideri nziza (Best Agence), umunyamideri mwiza w’umukobwa (Best female model), umunyamideri mwiza w’umugabo (Best male model) ndetse n’umunyamideri ukunzwe na benshi (Best popular model).

Manirakiza Boris avuga ko abazatsinda muri iri rushanwa bateganyirijwe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, gutemberera muri hoteli n’ibindi.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts