Impinduka mu buyobozi bw’ikipe y’urwego rumwe rw’umutekano mu Rwanda zizanyemo umunyapolitiki uzwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Police FC, ikipe ya Polisi y’u Rwanda.

Izi mpinduka mu buyobozi bwa Police FC, zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023 na Polisi y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyizeho ubuyobozi bushya  bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC) aho Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman).”

Alphonse Munyantwali wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Police FC, yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Iburengerazuba. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaba yarabaye n’umusirikare.

Aje kuyobora ikipe y’urwego rw’umutekano mu Rwanda, mu gihe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, hari kuvugwamo ibibazo by’iyegura ry’abayobozi n’isezera mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ugiye kumwungiriza ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Police FC, ni Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana.
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Obed Bikorimana, agaruka kuri izi mpinduka zabaye muri iyi kipe, yagize ati “zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru