Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari ikibazo ku Rwanda nk’uko rwamye rubivuga, ndetse n’akarere ruherereyemo muri rusange.

Ntampuhwe ubusanzwe amazina ye bivugwa ko yitwa Yoweri akaba azwi cyane ku izina rya Tokyo, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Kivuye ubu ni mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ifatwa ryatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ryemejwe na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruhuru mu buyobozi bwa AFC/M23, Manzi Willy mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Mu butumwa bwe, Manzi yagize ati “Undi murwanyi kabuhariwe yafashwe, bikaba ari ikindi gihombo kuri Leta ya Kinshasa. Tokyo ni umugabo w’umugome.”

Manzi yakomeje avuga amarorerwa yakozwe na Ntampuhwe, aho yagize ati “Afatanyije n’abandi barimo Jean-Marie wo mu mutwe wa Nyatura, Tiger na Ignace Dunia, uyu mugabo yakoze ibyaha biteye ubwoba birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, no gutwika inzu zitagira ingano.”

Eric Ndushabandi, umusesenguzi mu bya politiki, yavuze ko ifatwa ry’uyu murwanyi wa FDLR, rije rikurikirana n’ifatwa ry’abandi bakomeye muri uyu mutwe urwanya u Rwanda.

Ati “Hari abandi bayobozi ba FDLR b’abasirikare bakomeye cyane bagiye bafatwa ndetse bari banazwi mu Gihugu mu gihe cya Jenoside n’ibindi. Ufashe amazina akomeye y’abayobozi ba FDLR, ririya ryaje ntari nsanzwe ndyumva ‘Tokyo’, ariko ni ikikwereka ko ubuyobozi bwayo bugenda buhindura amazina, ni ukuvuga ngo n’ejo n’ejobundi tuzabona n’abandi ba Tokyo n’abandi.”

Ndushabandi avuga ko ifatwa ry’uyu murwanyi n’abandi bamubanjirije, ari ubutumwa bukwiye kugira icyo bubwira abakunze gushidikanya ku byo u Rwanda rwavuze kuva cyera ko uyu mutwe wa FDLR uriho kandi ukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ati “Buriya ni ubutumwa buvuga ubwabwo ibyo Leta y’u Rwanda isanzwe ivuga ko umutwe wa FDLR ari ikibazo mu karere, ari ikibazo ku Banyekongo ubwabo, uko bakiriye abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki Gihugu, bimakaza ayo matwara, bimakaza izo ngengabitekerezo, barazikwirakwiza ndetse bazigisha n’Abanyekongo bahakomoka bakavuka [Abahutu b’Abanyekongo].”

Yavuze ko uretse gucengezamo abantu iriya ngengabitekerezo ya Jenoside, uyu mutwe wa FDLR wanatumye havuka indi mitwe nk’uwa Mai-Mai na Nyatura, na yo yakomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka, undi wari ukomeye muri FDLR, ari we Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe w’Iterabwoba, yashyikirijwe u Rwanda, aho yari kumwe n’abandi barwanyi 13 b’uyu mutwe.

Amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, y’i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ateganya ko uyu mutwe wa FDLR ugomba gusenywa burundu, ariko kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba bukomeje kubyirengagiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Next Post

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.