Ifoto yashyizwe hanze na gafotozi mpuzamahanga, y’Ingagi zo mu Birunga, zigaragara nk’ababyeyi bari kumwe n’umwana wabo, yashimwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ni ifoto yashyizwe hanze na Mihir Max Bhatt, wayishyize kuri konti ye ya X, ayiherekesha ubutumwa bugaragaza ko u Rwanda rufite byinshi byakurura abantu bakaza kurusura.
Yagize ati “Nk’uko twizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ejo hashize [tariki 24 Nzeri 2023] mu kwezi gushize nagize amahirwe yo gusura no guhuza urugwiro n’umuryango w’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga mu Kwita Izina.”
Yakomeje avuga ko mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe Ingagi, iyi nzobere mu gufata amafoto yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye kuba runaherutse kwita Abana b’Ingagi 23, mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ubushake bwo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wagize icyo avuga kuri iyi foto, yagaragaje ko yayishimiye, aho yagize ati “Ifoto nziza cyane.”
Fantastic photo.
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 25, 2023
RADIOTV10