Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine yasuye bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, bakoresha imbaraga z’imirasire y’izuba mu kuhira, anabaha umubyizi bafatanya kuhira imyaka yabo.
Iki gikorwa cy’uruzinduko rwa Minisitiri Uwamarariya, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe.
Ubuyobozi bw’aka Karere bwagize buti “Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bruno Rangira, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Nzirabatinya Modeste, yasuye imirima ahuhirwa bakoresheje imbaraga z’imirasire y’izuba bikorwa ku bufatanye na REMA binyuze muri LDCFIII.”
Iki gikorwa cyo gusura abahinzi cyakozwe na Minisitiri w’Ibidukikije, cyabereye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza muri aka Karere ka Kirehe.
Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, yasabye aba bahinzi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubyaza umusaruro aya mahirwe, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.
RADIOTV10