Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga mu kureba muri panier…Byanyuze benshi

radiotv10by radiotv10
21/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga mu kureba muri panier…Byanyuze benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uyu munsi yafunguye ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball aho yongeye kugaragaza ko uyu mukino awufiteho ubumenyi ubwo yanagaga imipira mu gakangara [Panier].

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa siporo akaba azwiho imikino akunda irimo uyu wa Basketball, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball ahazwi nko kuri Club Rafiki, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame yari kumwe na bamwe mu banyabigwi muri Basketball barimo Masai Ujiri watangije Giants of Africa ari na yo yakoze iki kibuga cyafunguwe kuri Club Rafiki.

Perezida Paul Kagame mbere yo kuza kuri Club Rafiki yabanje gutanga ikiganiro muri Marriot Hotel cyagarukaga ku kamaro ka Siporo mu kuzamura imibereho y’abaturage muri Afurika aho Masai Ujiri yari yamubajije niba aheruka gukina uyu mukino wa Basketball, akamusubiza ko adaheruka ariko ko yizeye ko mu gihe cya vuba yongera kureba mu gakangara (Panier).

Ni na ko byagenze koko, kuko mu masaha y’ikigoroba Perezida Paul Kagame ubwo yageraga kuri Club Rafiki yongeye kugaragaza ko Basketball atari umukino mushya kuri we.

Abanje kudunda umupira hasi nk’uko bibanza gukorwa n’abahanga muri uyu mukino wa Basketball, Perezida Kagame na we yahise anaga umupira mu gakangara ujyamo utabanje kunyura ku ruhande.

Amashusho n’amafoto bigaragaza Perezida Paul Kagame akina uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu, ni bimwe mu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiye bayasangiza ababakurikira bagaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umukunzi wa Siporo kandi na we akaba ayifiteho ubumenyi.

Yanagaga imipira muri Panier ikajyamo vuba cyane
Masai Ujiri byamushimishije cyane
Ni ikibuga kizifashishwa n’urubyiruko n’abana bakiri bato

Perezida Kagame yaboneyeho gusuhuza abana bato

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − six =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

Next Post

Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.