Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi na Senegal wabonetsemo igitego kimwe cya Sadio Mane, uyu mukinnyi wa Liverpool yegereye umunyezamu Kwizera Olivier amwongorera amagambo akomeje kwibazwaho na benshi.
Iyi foto yafashwe ubwo uyu mukino wari uhumuje, igaragaza Sadio Mane ari kongorera Kwizera Olivier ufatwa nk’umukinnyi w’uyu mukino kubera imipira yakuyemo yabaga yabazwemo ibitego.
Kabuhariwe muri ruhago y’Isi Sadio Mane yegereye Kwizera Olivier nyuma y’uyu mukino aramuhobera anamwongorera amagambo atamenyekanye.
Abasesenguzi mu bijyanye n’umupira w’amaguru, bavuga ko iyo rutahizamu yegereye umunyezamu mu buryo nk’ubu iyo umupira urangiye, aba amushimira uburyo yitwaye.
Umwe mu banyamakuru ba Siporo wa RADIOTV10 ukurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, yagize ati “Ubundi iyo rutahizamu ukomeye nyuma y’umukino agiye guhobera umunyezamu w’ikipe bari bahanganye, akenshi aba ari kumushimira uburyo yitwaye.”
Iyi foto yagiye inagarukwaho na bamwe mu basanzwe bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, bavuga ko Sadio Mane yabwiraga uyu munyezamu w’u Rwanda ko ari umunyempano ukomeye.
Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukora ibiganiro bya siporo, yagize ati “Sadio Mané ntiyumva uko uyu musore akina muri Rwanda Premier League ahari.”
Miss Mutesi Jolly yagize ati “Ubundi Kwizera ni we wanjye! Ndi umufana wawe wakunambyeho. Bravo! mwana w’ u Rwanda.”
RADIOTV10